Umugabo w’imyaka 38 wari umukozi ushinzwe Iterambere n’Imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Ntaruka mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, yasanzwe mu muhanda yapfuye.
Umurambo w’uyu mugabo wagaragaye mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu ahitwa Rushoka mu Kagari ka Cyambwe muri uyu Murenge wa Nasho. Inzego z’umutekano zihita zitangiza iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Amakuru avuga ko umurambo wa nyakwigendera wasanzwe ku muhanda n’abaturage, bigaragara ko ashobora kuba ari naho yapfiriye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu SEDO avuga ko byamenyekanye ahagana saa Yine za mugitondo.
Ati “Abaturage babonye umuntu uryamye mu gasozi baratabaza, batumenyesha ko hari umuntu wapfuye ariko inzego z’umutekano zihageze zisanga yari SEDO wa Ntaruka. Kugeza ubu impamvu zateye urupfu rwe ntabwo zizwi, ejo saa Cyenda yari ari mu kazi kandi nta kibazo yari afite.”
Nzirabatinya yavuze ko nk’ubuyobozi bageze aho basanze umurambo wa nyakwigendera bahumuriza abaturage bahatuye ari nako hakorwa iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe cyose hari umuntu utaraye mu rugo n’uwatinze gutaha kugira ngo inzego z’umutekano zikurikirane hakiri kare hamenyekane icyo yabaye bikiri mu maguru mashya. Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gupimwa ku Kacyiru ngo hamenyekane icyo yazize.