Umwe mu bakoraga uburobyi butemewe buzwi ku izina rya (Rushimusi) yarohamye mu kiyaga cya Ruhondo, mu karere ka Burera arapfa, abari kumwe nawe batabwa muri yombi.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Kanama 2023, mu murenge wa Rugengabali, akagari ka Kilibata, ho mu mudugudu wa Taba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kilibata, Sibomana Jonas yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Nibyo koko Niyibizi Elisa yajyanye na bagenzi be 4 mu rukerera bagiye mu kiyaga cya Ruhondo kuroba mu buryo butemewe, ubwato barimo buratoboka kuko bwari bushaje bujyamo amazi buhita bwika bararohama, bagerageje koga babasha kuvamo kuko atari azi koga neza nibwo yarohamye arapfa.”
Akomeza avuga ko bagenzi be babonye atabashije kuvamo bishyikiriza Sitasiyo ya Polisi.
Gitifu asaba abaturage kwirinda kwishora mu burobyi butemewe kuko bigira ingaruka nyinshi, rimwe na rimwe bibyara urupfu n’igifungo.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa ku butaro bikuru bya Butaro.
Mu gihe abari kumwe na nyakwigendera, kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rugengabali.
