Inzego z’umutekano mu karere ka Rulindo zirashakisha pasiteri wo mu itorero rya AEBER witwa Habamungu Jérôme, wakubitiye umukristu mu rusengero ruherereye mu murenge wa Kisaro amuziza ko yamwoneshereje nk’uko bamwe mu baturanyi n’abasengana n’aba bombi babivuga.
Ibi byabaye ku cyumweru tariki 27 Kanama 2023 nibwo uyu mupasiteri bivugwa ko yakubitiye uyu mukecuru inkoni mu rusengero ruherereye mu Kagari ka Kigarama, amuziza ko abana be bamwoneshereje ahita aburirwa irengero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Uwamahoro Télesphore, yemeje amakuru y’uko uyu pasiteri yakubitiye umukristu mu rusengero akamukomeresa, avuga ko uyu mupasiteri akimara gukubita uwo mukecuru inkoni mu mutwe yahise akizwa n’amaguru.
Avuga ko amakuru bafite ari ay’uko Pasiteri Habamungu yari afitanye amakimbirane n’uwo mukecuru ashingiye ku kuba abana be baramwoneshereje imyaka.
Yagize ati “Nibyo koko byabayeho muri iki cyumweru bibera mu Kagari ka Kigarama. Uwo mupasiteri bari barimo babyina bahimbaza Imana kuko bari bafitanye amakimbirae, kamere irazamuka ahita afata inkoni ayimukubita mu mutwe umukecuru arakomereka.”
Akomeza avuga ko inzego z’umutekano zahise zihagera zihosha izo mvururu.
Ati “ Inzego z’umutekano zahise zihagera zitangira kwita kuri uwo mukecuru kuko yari yakomeretse mu gihe ziri kumwitaho uwo mupasiteri ahita aca mu rundi rugi aragenda, turamubura.”
Ubuyobozi bwahise butangira gufasha uwo mukecuru kugira ngo yivuze ndetse bivugwa ko yatangiye koroherwa mu gihe inzego z’umutekano zatangiye gushakisha uyu mupasiteri.