Bamwe mu bakorera n’abagana Umujyu wa Gisenyi mu karere ka Rubavu ntibanyuzwe na gato n’icyemezo cyafashwe n’Ubuyobozi bwo kuvanaho icyapa gihagararaho ndetse kigategerwaho imodoka cyo mu mujyi rwa Gagati, ahazwi nko kwa Rujende.
Abaganiriye na Rwandanews24 bavuze ko batumva impamvu Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kuvana icyapa mu mujyi rwa gati, bategeragaho baza cyangwa bava mu isoko rikuru ry’uyu mujyi, ibyo bavuga ko bibabangamiye.
Abizera Valentin ukorera ubucuruzi mu mujyi wa Gisenyi avuga ko atiyumvisha ukuntu umujyi wabaho utagira icyapa gihagararaho imodoka.
Ati “Ntabwo twumva ukuntu umujyi wa Gisenyi uzabaho nta cyapa cyo guhagararaho ugira, iyo uvuye kurangura akenshi niho twapakururiraga imizigo none barimo kujya kubipakururira muri Gare, biri kudutera igihombo cyo gutegera imizigo kabiri.”
Akomeza avuga ko iki cyapa cyo kwa Rujende kitakabaye cyafunzwe kandi cyegereye isokk rya Gisenyi n’amazu y’ubucuruzi.
Uwera Mariam nawe acuruza imbuto mu isoko rya Gisenyi avuga ko ubucuruzi bwabo bubangamiwe cyane, kubera ko barimo gutegera ibicuruzwa byabo kabiri ibiraza guta igiciro kizamuka.
Akomeza avuga ko iki cyapa cyagakwiriye kuvanwaho mu gihe n’isoko rya Gisenyi ryazaba ritakiriho.
Ntirenganya Charles, n’umuturage wo mu murenge wa Rugerero kuri iki cyumweru ubwo umunyamakuru wa Rwandanews24 yamusangaga muri Gare nshya ya Gisenyi yavuze ko yabangamiwe cyane no kuba icyapa cyo kwa Rujende cyavanweho.
Ati “Twabangamiwe no gusanga icyapa cyo mu mujyi rwa gati cyavanweho, kuko twifuzaga kugira ibyo tugura mu isoko rya Gisenyi ariko twatunguwe ndetse twabangamiwe. Dufashijwe kiriya cyapa kikagumaho twaba dutabawe.”
Niyonzima Emmanuel nawe ni umuturage twasanze muri Gare ya Gisenyi wari uturutse mu karere ka Ngororero.
Ati “Icyapa cyo kwa Rujende cyabangamiye benshi, gusubira mu mujyi moto irimo kuduca ibiceri 300 Frw kuri moto bigatuma amatike yiyongera, twumvaga ko tuva ku isoko duhashye mu isoko ariko ntibyadukundiye. Turasaba ko icyapa cyakomeza kigakireshwa ahubwo hagashakwa uburyo akajagari kacika.”
Uwamahoro Fatuma we n’umuturage wo mu karere ka Musanze, twasanze muri Gare ya Gisenyi adutangariza ko yababajwe no kuba icyapa cy’ahazwi nko kwa Rujende cyavanweho.
Ati “Nza kurwaza umuvandimwe wanjye mu bitaro bya Gisenyi buri wikendi, ariko kuba umuntu yavaga ku bitaro akabasha kugira utwo agura mu isoko byatworoheraga, ariko kubera ko imodoka bazihaciye nta kintu wagura mu isoko ngo ukigeze muri gare kuko biri kuduhendesha.”
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga iki kuri iki kibazo?
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco ntavuga rumwe n’aba baturage.
Ati “Abaturage bakwiriye kumva ko kiriya cyapa mbere yo kuvaho twaganiriye n’abashoferi tubereka impamvu zatumye icyapa kivanwaho zirimo Akajagari kaharangwaga, umutekano w’abantu babaga bahari kubera ubwinshi bwabo habagaho ubujura ndetse n’impamvu.”
Akomeza avuga ko ibyakozwe ari mu buryo bwo gusukura umujyi, abaturage bakitabira kuviramo muri Gare ya Gisenyi kugira ngo bayimenyere kuko ari igikorwaremezo cyabubakiwe.
Kubw’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge asanga kuva muri Gare ugaruka ku isoko rya Gisenyi nta rugendo rurerure rurimo, ndetse n’uwo rwabera runini yagateze Moto cyangwa igare ariko akaviramo ahafite umutekano.


