Mu itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’intebe hirukanwe, Habitegeko Francois wayoboraga intara y’iburengerazuba wavuzwe kenshi mu bibazo by’ubucukuzi bw’imicanga byanatumye inama njyanama y’akarere ka Rutsiro iseswa itaramara imyaka 2 itowe.
Habitegeko yirukananwe ku mwanya, na Madamu Mukama Esperance wari umuyobozi mukuru mu kigo gishinzwe ubutaka.
Itangazo rikura aba bombi mu nshingano ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Kanama 2023.
Rwandanews24 twabakusanyirije bimwe mu bibazo by’ingutu Guverineri Habitegeko ashobora kuba azize.
Imicanga ya Rutsiro na Rubavu
Ikibazo cy’ubucukuzi bw’imicanga mu turere twa Rutsiro na Rubavu byavuzwemo uyu mugabo wayoboraga intara y’iburengerazuba.
Ibi bibazo bijya gutangira bamwe bavugaga ko ikibazo cy’imicanga yatumye Inama njyanama y’akarere ka Rutsiro iseswa byagaragajwe kunaniza Ubuyobozi bw’akarere.
Ibibazo by’imicanga mu migezi ya Koko na Bihongora byakunze kuvugwa ko uyu mugabo yafatanyaga n’uwahoze ayobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ngo babwinjiremo.
Bimwe mu bimenyetso twabashije kugwaho ni nk’umwe mu bakozi ba Leta, wakoreraga kamwe muri utu turere ari mu kanama gashinzwe kugenzura no gutanga ibyangombwa ariko akajya asinyana amasezerano y’imikoranire na zimwe muri kampani yabaga yagashije kubona ibyangombwa, babona byamenyekanye Gatabazi agakora uko ashoboye akimurirwa gukorera mu kandi karere ngo atazabatangaho amakuru.
Ukwegura ku mwanya w’uwayoboraga inama njyanama y’akarere ka Karongi
Ubwo umudamu wayoboraga inama njyanama y’akarere ka Karongi yeguraga kuri uyu mwanya akavuga ko atabasha kuwufatanya no kuyobora Ishuri rya IPRC Karongi, kandi atarizo nshingano nshya dore ko yatowe asanzwe ariyobora amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko uyu mugore yageragejwe na Guverineri Habitegeko akagera n’ubwo amutuka mu nama, undi ahitamo kwegura.
Ibibazo by’abaturiye Sebeya
Hari amakuru avuga ko ubwo abaturage baturiye Umugezi wa Sebeya bahuraga n’ibiza byibasiriye aka karere, kubera akavuyo kari mu gushyingura abahuye n’ibiza byanatumye uwayoboraga Rubavu yirukanwa burundu, uyu Guverine yirukanwe ku mwanya inshuro utabara ku munwa, yirukanwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu wabonaga ko uyu muhango wateguwe mu kavuyo.
Hari kandi amakuru avuga ko ubwo abaturage bafite amazu y’ubucuruzi babwirwaga kuyaswnya bataraganirijww bihutiye gutabaza Perezida Kagame, ibyatumye yohereza intumwa ziza kubahumuriza zirimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi.
Isenywa ry’amazu ya Rufungo
Ubwo hasenywaga amazu yo ku Rufungo mu turere twa Rutsiro na Karongi, ibi byababaje abaturage kuko bavugaga ko nk’uturere dukennye amazu atagakwiriye gusenywa ahubwo yari akwiriye gusanwa.
Aya mazu akaba yarasenywe ubwo hitegurwaga Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu mu turere twa Nyamasheke na Karongi.
Icyo gihe Guverineri Habitegeko yabwiye Rwandanews24 ko amazu basenye atari amazu ahubwo yari umwanda, uwahoze ayobora akarere ka Rutsiro icyo gihe yahamirije Inama njyanama ko ayo mazu yari akiri mazima uretse isakaro ryari rishaje.
Imiyoborere irangwamo kudahuza mu turere tw’intara y’Iburengerazuba
Yaba abatuye n’abakorera mu ntara y’iburengerazuba babazwaga n’imiyoborere y’uturere tugize iyi ntara.
Dore ko yaba mu turere twa Nyamasheke, Karongi, Rubavu na Rutsiro byanarangiye tubiri muri two tuyobowe by’agateganyo usanga abatuyobora guhuza byarananiranye, ibyo abenshi bavugaga ko iyi ntara imaze kuzamba.
Habitegeko yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba muri Werurwe 2021 avuye ku buyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru yari amazeho imyaka myinshi.
