Rubavu: Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yifatanyije mu muganda n’abahuye n’ibiza

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome yifatanyije mu muganda usoza ukwezi kwa Kanama, n’abaturage bahuye n’ibiza mu karere ka Rubavu abashyikiriza kandi n’ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu.

Dr. Ngabitsinze yibukije aba aturage ko bagomba gushishikarira gutura ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, abatuye mu manegeka n’abaturiye imigezi bakimuka kuko tugiye kwinjira mu gihe cy’imvura, nk’uko babisabwe n’Umukuru w’Igihugu mu kiganiro yagiranye n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye ndetse n’abavuga rikumvikana bo mu ntara y’amajyaruguru n’abo mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro kuri uyu wa 25 kanama 2023 mu karere ka Musanze.

Ibi yabigarutseho nyuma y’umuganda ngaruka kwezi, bakoreye mu nkengero za Seminari ntoya ya Nyundo mu murenge wa Nyundo, kuri uyu wa 26 Kanama 2023, ku kagezi ka Kabatanya. 

Yagize ati “Ibiza biherutse kwibasira aka karere byangirije byinshi ndetse bidutwara n’ubuzima bwa bamwe, dukwiriye kumenya ko imvura itazahagarara kugwa, Perezida yadusabye kwibutsa abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga ko bakwiriye kwimuka kuko tugiye kuva mu gihe cy’izuba tukinjira mu gihe kizagwamo imvura nyinshi.”

Akomeza avuga ko abaturage bakwiriye kubona ibibi by’ibiza bakitabira gahunda za Leta zo gutura heza, kuko hari amasomo byasigiye igihugu, aho bishoboka amazi aturuka ku misozi azagabanyirizwa umuvuduko ahandi hagacibwa amaterasi kugira ngo hakumirwe ibiza.

Kuri Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois avuga ko igikorwa cyo kwimura no gutuza abahuye n’ibiza muri iyi ntara kigikomeje kandi ko nta muturage bazemerera ko asigara ahashyira ubuzima bwe mu kaga.

Aba baturage b’Umurenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu bavuga ko batewe ishema no kuyoborwa na Paul Kagame, kubera urukundo rwumwihariko yaberetse mu gihe bari bibasiriwe n’ibiza, ndetse bishimiye kuba bifatanyije mu muganda na Minisitiri usanzwe ari imboni y’aka karere.

Mu bikorwa byakozwe muri uyu muganda harimo kuyobora amazi aturuka mu musozi akamanukira mu kagezi bigaragara ko ari gato ariko gasenyera ndetse kakangiriza byinshi muri Seminari ntoya ya Nyundo.

Nyuma y’umuganda Abawitabiriye bakanguriwe gahunda yo kugira ubuzima buzira umuze bipimisha indwara zitandura.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome yifatanyije n’abaturage bahuye n’ibiza mu murenge wa Nyundo mu muganda
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome yasuzumishije uko ubuzima bwe buhagaze (indwara zitandura)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *