Mu itangazo Amerika yashyize ahagaragara mu masaha 21 ashize, yashyize Brig. Gen. Andrew Nyamvumba wo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) ku rutonde rw’abasirikari 6 yafatiye ibihano, nk’uko yabitangaje ibinyujije mu Ishami ryayo rishinzwe iby’imari.
Brig. Gen. Andrew Nyamvumba, yashinjwe kuba mu ntangiriro za 2022 ubwo yari ayoboye Diviziyo ya gatatu y’Ingabo z’u Rwandayarinjiye ku butaka bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo kwifatanya n’abarwanyi b’umutwe wa M23 batera ibirindiro na pozisiyo by’ingabo za FARDC zikayabangira ingata.
Mu bandi bashyirwa mu majwi gufasa umutwe wa M23, Amerika yafatiye ibihano harimo Bérnard Byamungu ushinzwe operasiyo n’ubutasi muri M23.
Harimo kandi Colonel Salomon Tokolonga, umusirikari muri FARDC ushinjwa kuba yaragiranye inama n’imitwe y’abanyekongo yitwaje intwaro ngo barwanye M23, ibyo Amerika ibona nk’ibikorwa bihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Mu bandi bavugwa muri iri tangazo kandi harimo abarwanyi ba FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kandi ihora yigamba kuza kuruhungabanyiriza umutekano, no kugaruka gushyira mu bikorwa ibyo batasoje barimo Apollinaire Hakizimana usanzwe ari Komiseri mu ngabo za FDLR.
Harimo kandi Brig. Gen. Sebastian Uwimbabazi umuyobozi muri FDLR ushinzwe ibikorwa by’ubutasi.
Harimo kandi Ruvugayimikore Protogene, usanzwe ari umwe mubakomeye muri FDLR kuko ahagarariye umutwe w’abakomando b’indwanyi wa CRAP, akaba yari aherutse gushinjwa ibyaha by’intambara n’Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi.
Iri tangazo rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rivuga ko ibyo bitero byaguyemo abasirikare benshi ba Congo Kinshasa, akaba ariyo mpamvu imitungo cyangwa ibindi byose bibyara inyungu aba basirikari baba basanzwe batunze muri Amerika cyangwa mu matware igenzura byose babyambuweho uburenganzira.
Muri kanama 2022 nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Colonel Andrew Nyamvumba amuha ipeti rya Brigadier General.
