Gicumbi: RIB yataye muri yombi umugore ukekwaho kwica umwana we w’amezi 10

Umugore witwa Uwingeneye Alobie wo mu Kagari Nyamiyaga mu Murenge wa Kageyo, Akarere ka Gicumbi, arakekwaho kwica umwana we w’umuhungu w’amezi 10 amukase ijosi.

Bivugwa ko iki cyaha yagikoze mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo umugabo we yari yagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamiyaga, Cyabazayire Christine, yemeje amakuru y’ urupfu rw’ uyu mwana, avuga ko uyu mugore ashobora kuba yarabitewe n’uburwayi bwo mu mutwe.

Ati “Yabikoze mu rukerera umugabo we yagiye kwahira; yaragarutse abura umugore atangira kumushakisha mu nzu kubera ko hari hakiri mu rukerera noneho abona ukuguru kw’umwana asanga yamwishe arebye mu kindi cyumba abona umugore yikinze ku rukuta.”

“Bakeka ko ashobora kuba yarabitewe n’uburwayi bwo mu mutwe kuko akiri umukobwa yigeze kubugira baramuvura bisa nk’ibikize yongeye gushaka ngo yatangiye kugira ibimenyetso nk’ibyo akajya ajunjama akanarira ariko ntagire icyo avuga.”

Kugeza ubu uyu mugore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *