Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ku ruhande rw’Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’inkongi y’umuriro gusa icyayiteye ntikiramenyekana.
Amakuru y’uko iyi pariki y’igihugu ibamo amoko atandukanye y’inyamaswa by’umwihariko inguge yafashwe n’inkongi, yamenyekanye tariki 20 Kamana 2023 saa Saba.
Bikekwa ko aya makuru yaba yaramenyekanye umuriro umaze umwanya bitewe n’uko igice cyibasiwe n’inkongi cyitaruye aho abaturage batuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel yavuze ko bakimenya aya makuru, bitabaje inzego z’umutekano kugira ngo zifatanye n’abaturage.
Ati “Kuzimya biri kugorana kubera ikibazo cy’umuyaga, abaturage bari kwifashisha amasuka n’ibitiyo bagaca nyirantarengwa hakaba aho igiti gishya cyangwa kigakongeza umuriro hakurya y’aho abaturage baciye nyirantarengwa, indi mbogamizi ni umuyaga kuko nawo uri gutiza umurindi umuriro.”
Ubwo twakoraga iyi nkuru hari hamaze gushya hegitari zitari munsi ya 15, gusa ibikorwa byo kuzimya byari bigikomeje.
Ndamyimana yashimiye abaturage batanze umusanzu mu kuzimya iyi nkongi, abasaba gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo iyi nkongi ihagarare kuko iri shyamba ridafatiye runini bo gusa ahubwo rifitiye runini Abanyarwanda bose n’Isi muri rusange.
Pariki ya Nyungwe iherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda. Iri ku buso bwa kilometero kare1019, ririmo amoko 1068 y’ibimera, amoko 13 y’inguge, amoko 275 y’inyoni n’izindi nyamaswa zirimo inyamabere n’ibikururanda bitandukanye.