Mu gihe ibinyabuzima bimwe bigenda bikenera ndetse mu byanya bimwe bikomye ugasanga hari inyamaswa zitakihagaragara kubera impamvu zitandukanye ziganjemo kuzishimuta, abakurikiranira hafi ibijyanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima bavuga ko bishoboka ko ibinyabuzima byasubizwa aho byahoze, ariko hakabanza gukorwa ubushakashatsi kugirango hamenyekane icyatumye bihava.
Zimwe mu nyamaswa bivugwa ko zitakigaragara, ni inyamaswa yitwa Ifumberi yahoze ifite umuryango munini mu ishyamba rya Busaga riherereye mu murenge wa Rongi, akarere ka Muhanga.
Abaturiye iri shyamba bavuga ko Ifumberi zahoze ari nyinshi muri iri shyamba ndetse ko zakururaga ba mukerarugendo, ariko ngo zaje kuhashira ubu ntabwo zikihagaragara.
Sekinanira Vianney ni umuturage wo mu Murenge wa Rongi iri shyamba riherereyemo akaba n’umwe mu barinda iri shyamba. Aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Navukiye inaha mu myaka irenga 50 mfite, nakuze mbona inyamaswa zitandukanye muri iri shymba. Hari izashizemo kubera ba rushimusi, hakaba n’izindi abaturage bicaga ku bushake kubera ko zagiraga amahane zikageza ku rwego zisambura n’inzu. Busaga yahozemo Ifumberi kandi ba mukerarugendo bazaga arizo bakurikiye, ariko kuva zashiramo ntibakiza ari benshi ubu haza umwe umwe.”
Uwimana ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko, nawe aturiye ishyamba rya Busaga. Avuga ko bifuza ko Ifumberi zagarurwa muri irishyamba kuko byatumye bajya my bwigunge bitewe n’uko abasuraga iri shyamba bagabanutse.
Ati: “Leta idufashije yagarura Ifumberi kuko zashize muri iri shyamba kandi zatumaga ba mukerarugendo baza kuzireba ari benshi. Ubu twasobanukiwe akamaro ko kubungabunga inyamaswa z’igasozi, nibazigarura ntabwo hari uwakongera kuzishimuta turebera.”
Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’umuyobozi w’ikigo cyita ku rusobe rw’ibinyabuzima BIOCOOR, Dr Imanishimwe Ange, avuga ko kugarura inyamaswa mu cyanya zahozemo bishoboka, ariko bisaba kubanza gukora ubushakashatsi ngo hamenyekane icyatumye zihava.
Ati: “Hari impamvu nyishi zishobora gutuma ibinyabuzima byimuka bikava mu cyanya cyangwa agace runaka bikajya ahandi. Kimwe n’abantu bashobora kuva mu gace kamwe bakajya gutura mu kandi bitewe n’impamvu runaka. Ku nyamaswa yitwa Ifumberi abaturage bavuga ko zahoze mu ishyamba rya Busaga ariko zikaba zarashizemo, kuba zahasubizwa byashoboka ariko habanza gukorwa ubushakashatsi.”
Akomeza avuga ko ubushakashatsi bukorwa kugirango inyamaswa zisubizwe mu cyanya runaka Atari ubugamije kumenya ubwoko bw’inyamaswa zajyanwayo, ahubwo buba bugamije kumenya impamvu yatumye inyamaswa ziva aho hantu.
Ati: “Inyamaswa zishobora kuva ahantu bitewe nuko zibona zidafite umutekano. Zishobora kuba zibangamiwe na ba rushimusi cyangwa aho ziba harimo kubera imirwano y’intabara zikumva urusaku rw’amasasu. Ibi bishobora gutuma zimuka. Ikindi ni uko zishobora kuhava bitewe nuko ubwatsi zaryaga butakiba muri icyo cyanya. Biroroshye ko zahita zigenda kuko ntizabaho zitarya.”
Yongeyeho ko kuba abaturage bifuza ko Ifumberi zasubizwa mu ishyamba rya Busaga, byasaba kubanza kumenya impamvu Ifumberi zashize muri iryo shyamba. Ntabwo wafata inyamaswa ngo uzisubize aho zavuye kandi utazi neza ko icyatumye zihava cyarangiye cyangwa kigihari.
Kuri ubu, ishyamba rya Busaga rigaragaramo inyamaswa zirimo Inkima, Nyiramuhari, Imondo, Impimbi, Umukara, urushega n’isiha. Naho mu biguruka harimo Inkongoro, Igihunyira, Inuma, Inyombya, Imisure n’iminoga. Ibi binyabuzima nibyo bikunze kugaragara cyane muri iri shyamba, ariko bitavuze ko aribyo bibamo byonyine.
Nk’uko bikubiye mu masezerano mpuzamahanga y’ i Paris (Paris Agreements) n’amasezerano mpuzamahanga avuguruye ya Kigali (Kigali Amendments), Guverinoma y’ u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurengera no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hagabanywa ibyuka bihumanya ikirere mu rwego rwo kubungabunga akayunguruzo ka Ozone. Imwe muri izo ngamba ni imicungire y’ibyanya bikomye n’ibinyabuzima bibamo.
Mu 2021 nibwo hasohotse Itegeko rirengera urusobe rw’ibinyabuzima rigena ibyaha n’ibihano ku muntu wese wakoze amakosa agize icyaha kibangamira urusobe rw’ibinyabuzima.
Muri iri tegeko ingigo yaryo ya 58 ivuga ko gutwara cyangwa kwangiza igi cyangwa icyari by’inyamaswa zo mu gasozi aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ingingo irebana no gukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, kuyigirira nabi, cyangwa kuyizerereza, nabyo hari abakunze kubikora bibwira ko bitagize icyaha gusa itegeko rivuga ko mu ndiri kamere yayo, uyigirira nabi cyangwa uyizerereza aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ni itegeko rikubiyemo ibyaha bigizwe n’ibice bibiri birimo ibyaha bikorewe ibinyabuzima ndangasano, ibyaha bikorerwa ahantu hakomye birimo gutwika bihanishwa igifungo hagati y’imyaka itatu n’itanu ariko iyo bikorewe muri Pariki y’igihugu igifungo kikaba hagati y’imyaka itanu n’icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda itari munsi ya miliyoni zirindwi ariko ntarenge miliyoni 10 Frw.