BNR yatanze icyizere ku igabanuka ry’ibiciro ku isoko

Izamuka ry’ibiciro ku isoko ry’u Rwanda rikomeje kugabanya umuvuduko, bikaba bitanga icyizere ko bizakomeza kugabanyuka muri uyu mwaka wose ndetse no mu mwaka utaha wa 2024.

Imibare itangazwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka iryo zamuka ryageze kuri 15.2% rivuye kuri 20.2% ryabarwaga mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

BNR igaragaza ko izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa bitarimo ibiribwa n’ingufu (energy) ryageze ku 9.7% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, rivuye kuri 13.9% mu gihembwe cya mbere.

Ku birebana n’ingufu zirimo n’ibikomoka kuri Peteroli, izamuka ry’ibiciro ryageze ku kigero cya 5.1% mu gihembwe cya kabiri cya 2023, rivuye kuri 13.6% ryariho mu gihembwe cya mbere.

Itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa na ryo ryavuye ku kigero cya 48.8% mu gihembwe cya mbere rigera ku kigero cya 40.4% mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka.

<

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Rwangombwa John, yatangaje ko mu kwezi gushize kwa Nyakanga na bwo itumbagira ry’ibiciro ku isoko ry’u Rwanda ryageze ku kigero cya 11.9% rivuye kuri 13.7% ryariho muri Kamena 2023.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) na cyo gishimangira ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ugenda ugabanyuka buhoro buhoro uvuye ku kigero kiri hejuru ya 20% mu 2022.

Mu gukomeza iki cyerekezo, Banki Nkuru y’u Rwanda ikomeje kugira icyizere ko ibiciro bizakomeza kugabanyuka bigakera ku ntego yihaye iri hagati ya 2% kugeza 8% mu mpera za 2023.

Imibare yatanzwe na NISR yerekana ko umuvuduko w’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasindisha wiyongereye ku kigero cya 23.9% muri Nyakanga, ukaba waragabanyutse uvuye kuri 26.2% muri Kamena.

Ibiciro by’umugati n’ibinyampeke byazamutseho 11.3%, inyama bizamuka kuri 13.1%, amata, foromaje, n’amagi bizamuka ku kigero cya 20.7%, naho imboga n’imbuto bigera ku ku kigero cya 43%.

Ibiciro bijyanye n’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi, n’ibicanwa byazamutseho 3,3%, ubwikorezi bwiyongereyeho 5.8%, mu gihe ibiciro by’urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo byazamutseho 8.6%.

Usibye ibintu byo hanze, izamuka ry’ibiciro ryagaragaye ahanini riterwa no kugabanyuka k’umusaruro w’ubuhinzi mu gihugu, bigatuma ibiryo by’ibanze bikomeza guhenda ku baguzi.

Nubwo imbogamizi ziterwa n’ikirere kibi n’igabanyuka ry’umusaruro ukomoka ku buhinzi, biteganyijwe ko ubukungu buzakomeza inzira y’iterambere.

BNR ivuga ko kugabanyuka kw’ibiciro byerekana ko Leta yashyize mu bikorwa ingamba zitandukanye zigamije kugera ku bukungu.

Nk’uko byatangajwe na Porofeseri Herman Musahara, impuguke mu by’ubukungu, hakenewe ubushishozi kuko imibare y’ubwiyongere bw’ibiciro ikiri hejuru ya 10% mu gihe Guverinoma yifuza kugera kuri 5% mu mwaka wa 2024.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, “Turamutse dushoboye kumanura itumbagira ry’ibiciro rikabije kugera munsi ya 10% mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2023, twaba duteye intambwe ishimishije. Guhangana n’itumbagira ry’ibiciro rituruka mu mahanga, cyane cyane bivuye ku bicuruzwa byatumijwe mu mahanga, bifite akamaro mu ruhererekane rw’ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga.”

Yakomeje kandi asaba ko hakomeza kwagurwa amasoko y’ibinyampeke, ibikomoka kuri peteroli, amavuta yo guteka, ndetse n’ingamba zo kuzamura ubuhinzi kugira ngo ibiciro by’ibiribwa mu gihugu bigabanyuke.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.