Rubavu: Barataka ibura rya Peteroli rikabije

Bame mu bakora imirimo y’uburobyi bo mu karere ka Rubavu barataka ibura rya Peteroli rikabije bavuga ko rigiye kubateza igihombo n’inzara ku miryango yabo.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko kubera ikibazo cya peteroli hari ubwo birimo kubagiraho ingaruka zo kudakora uburobyi bw’isambaza zisanzwe zirobwa mu masaha y’ijoro.

Icyo bahurizaho ni uko peteroli bari basanzwe bayibura ariko muri iki gihe bayibuze ku rwego rurenze, ku buryo biri kubasaba kujya kuyigura kuri menshi mu mujyi wa Kigali ku bari basanzwe bayicurua mu maduka.

Ngomayubu Theoneste ati “Nta n’ikindi gihe byigeze kubaho nk’uko bimeze ubu, peteroli yari isanzwe ibura ku isoko gusa ubu birakabije, twageze Musanze, Rutsiro na Karongi hose yabuze, turasaba ko twakorerwa ubuvugizi ikaboneka.”

Akomeza avuga ko kugira ngo babashe kuroba isambaza barimo kwifashisha izindi ngufu zirimo iza batiri ngo babashe gucana amatara baroberaho.

Ismael ati “Ndi umurobyi ariko muri iyi minsi dufite ikibazo cya peteroli, ku buryo tugeze aho kujya gupimisha ku macupa mu ma butiki ngo tubashe kuroba, ndetse harimo n’abayibura ntibabashe kuroba. Turasaba ko peteroli twayegerezwa kuko ikilo cy’isambaza cyazamutse.”

Uwilingiyimana Bangamwabo agira ati “Ikibazo cya peteroli kimeze nabi ku burypo ejo twacanye iyavuye i Kigali muri za butiki, none dukomeje kubwirwa ko izaboneka mu minsi itatu, hari amakipe arimo kurara i musozi jkubera kubura peteroli.”

Akomeza avuga ko hatagize igikorwa ngo peteroli iboneke abashomeri baba benshi hanze aha, abana batabona ibyo kurya, kubera ko imirimo y’uburobyi yaba yahagaze.

Mu ntangiriro za Kamena 2023, Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byaragabanyutse, aho lisansi yavuye ku 1528 Frw kuri litiro, igashyirwa ku 1517 naho mazutu litiro iva ku 1518 Frw, ishyirwa kuri 1492 Frw.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwari rwavuze ko ibi biciro bizakurikizwa mu mezi abiri ari imbere guhera tariki 2 Kamena 2023 saa moya z’ijoro.

Ikiganiro kirambuye

Peteroli yabaye iy’ibura i Rubavu
Amatara akoreshamo peteroli mu burobyi bw’isambaza mu ijoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *