Mu nteko rusange y’abanyamuryango ba SOSERGI yateranye kuwa 15 Kanama 2023, bagarutse ku bihombo iyi Sosiyete yashyizwemo ni abahoze ari abayobozi bayo ndetse bizeza abanyamuryango ko bagiye gutangira gukurikiranwa ngo baryozwe ibi bihombo.
SOSERGI Ltd (Société des Services de Gisenyi), ni Sosiyete y’abahoze ari abakozi b’Uruganda Rwenga ibisnyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa BRALIRWA bavuye mu kazi.
Karekezi Salomon wagiriwe icyizere n’abanyamuryango bakamutorera kuyobora SOSERGI Ltd, avuga ko Sosiyete yari ihagaze nabi ubwo bahabwaga kuyiyobora, aho yari ifite igihombo cya miliyoni 32 Frw, ariko uyu munsi ahamya ko igihombi bagikuyemo ndetse bunguka agera kuri miliyoni 162 Frw ndetse ko kuri ubu barangamiye gukurikirana abayihombeje.
Ati “Mu mwaka umwe twaracukumbuye tubasha kubona ibihombo Sosiyete yarimo turwana no kubivabano ngo idaterezwa cyamunara, ariko muri iyi myaka 3 iri imbere dutorewe tugiye gushyira imbaraga mu gukurikirana abahombeje Sosiyete ndetse hanabeho uburyozwe bw’umutungo bangirije.”
Mu ngero yahaye abanyamuryango uburyo Sosiyete yabo yahombaga, yatanze urugero ku madarubindi yagurwaga amafaranga arenga ibihumbi 15 Frw bo bakajya bayagura ku mafaranga ibihumbi 6 Frw, aho basanzemo ikinyuranyo cy’arenge ibihumbi 9 Frw byibwaga muri izo nzira.
Mu bindi bibazo byagaragarijwe abanyamuryango byabateraga igihombo, ni uburyo hacuruzwagamo ibisigazwa by’ibikatsi biva mu ruganda bikagaburirwa amatungo (Dereshi), bamwe bakwishyurwa akajya mu mifuka yabo ntajye kuri konti ya Sosiyete, ndetse harimo icyenewabo n’itonesha byagarukaga ku mikorere mibi.
Kuri Mabete Niyonsaba Dieudonne, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu karere ka Rubavu, udatinya kuvuga ko SOSERGI Ltd ari imwe muri Sosiyete z’ishoramari zifitiye abaturage benshi akamaro yishimiye uko yikuye mu bihombo.
Ati “Sosiyete yari igeze ku rwego rwo guterezwa cyamunara, ariko kuri ubu kuba irimo gukora neza bitanga icyizere ko n’abandi bishyize hamwe bagera kuri byinshi, Ni Sosiyete ifite abanyamuryango benshi kandi ibafatiye runini.”
SOSERGI Ltd ifite abanyamigabane barenga 189 bafite ibikorwa, ikaba ifite ibikorwa bitandukanye ikora bibyara inyungu ndetse bikanatanga akazi ku baturiye akarere ka Rubavu.




