Urukiko Rukuru rwa Cape Town muri Afurika y’Epfo rwatangaje icyemezo cyo kohereza Kayishema Fulgence ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaburanishirizwa mu Rukiko rw’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Imanza z’Insigarira (IRMCT) ruherereye i Arusha muri Tanzania.
Uwo mwanzuro watunguye abunganizi ba Kayishema mu by’amategeko, aho binavugwa ko kayishema wari warekuwe by’agateganyo yongeye gutabwa muri yombi.
Umwe mu Bavoka ba Kayishema Me Heynes Kotze, yagize ati: “Iyo ngingo yimuriwe ikindi gihe. Mu by’ukuri dukeneye amahirwe yo kuvugana na Kayishema kugira ngo tumve uko yumva kuba ikirego cye cyakwimurirwa i Arusha, icyo ateganya ndetse niba yifuza kuba yajuririra icyo cyemezo cyangwa akabyihorera, ibyo byose ntacyo tubiziho.
Yakomeje agira ati: “Ntitwigeze duhura na we, gusa twavuganyeho igihe gito twihuta, nk’uko mubizi biragoye kubonana na we igihe cyose cyangwa aho ari ho hose. Ni yo mpamvu bizadusaba igihe kandi tuzasubira mu rukiko tariki ya 30 kugira ngo turumenyeshe uruhande rwacu n’uko tuzakomeza gukurikirana iki kibazo.”
Kayishema amaze imyaka ikabakaba 30 abunza akarago, aho yiyoberanyije kenshi yigira Umurundi cyangwa umuturage wa Malawi.
Yatawe muri yombi taliki ya 24 Gicurasi 2023, i Pearl Rock muri Afurika y’Epfo, nyuma y’iperereza ricukumbuye ryamukozweho nk’umwe mu bashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga kubera uruhare rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwo mujyi yafatiwemo uherereye mu bilometero 60 uvuye mu Mujyi wa Cape Town, Umurwa Mukuru w’Ubutegetsi w’Afurika y’Epfo, cyane ko ari na wo ubamo Icyicaro Gikuru cy’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo Gihugu.
Taliki ya 21 Ukuboza 1999 ni bwo Kayishema yerekeje i Cape Town muri Afurika y’Epfo yigaragaza nk’impunzi y’u Burundi ku izina rya Fulgence Dende-Minani.
Hagati y’umwaka wa 1999 n’uyu munsi, yiberaga ahanini muri Afurika y’Epfo ariko afite amazina y’amahimbano ku buryo byasabye imbaraga nyinshi inzego z’umutekano n’izishinzwe iperereza kumenya neza ko ari we uri mu bashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.
Akurikiranyweho kuba yarayoboye igitero cyishe Abatutsi barenga 2000 biganjemo abagore, abana n’abagabo batsembewe muri Kiliziya ya Nyange mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye.
Ubushinjacyaha bw’Afurika y’Epfo bumukurikiranyeho ibyaha 54 byiyongera ku bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibyo byaha birimo icyenda bijyanye n’ubutekamutwe, 10 birebana no kunyuranya n’igika cya 37(a) cy’ingingo ya 130 y’amasezerano agenga impunzi yo mu 1998, n’ibyaha 35 bijyanye no kunyuranya n’igika cya 49 (1) cy’ingingo ya 13 y’Itegeko rigenga abinjira n’abasohoka ryo mu 2002.