Uherutse gutangaza ko Abarwanyi bo muri FDLR bari mu barinda Perezida Félix Tshisekedi, arahigishwa uruhindu

Umunyapolitiki Bwana Corneille Nanga wigeze kuyobora Komisiyo y’amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (CENI), uherutse gutangaza ko mu basirikare barinda umukuru w’icyo gihugu Félix Tshisekedi higanjemo inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR, arahigishwa uruhindu ngo atabwe muri yombi.



Uyu mugabo kandi akaba ashinjwa gutesha agaciro ibikorwa byagezweho n’ubuyobozi bwa Gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse na Ituri
Umunya-politike wo muri DRC, Thierry Monsenepwo, arahamagarira ubucamanza bwa Gisirikare guta muri yombi Bwana Corneille Nanga, ngo kuko atemezanya nawe kubyo avuga. ikaba ariyo mpamvu yatumye ahamagarira ubutabera bwa Gisirikare kuba bamuhigisha uruhindu agatabwa muri yombi.


Umunyapolitike Thierry Monsenepwo, niwe ukuriye ishyaka rya CCU (Conventions des Congolsis unis), iri shyaka rikaba rikorana bya hafi ni shyaka rya Perezida Félix Tshisekedi riri k’ubutegetsi.
Thierry, yakomeje avuga ko ashyigikiye ibiganiro biri kubera I Goma, mu murwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.


Aho yemeje ko ibyo biganiro biri kubera i Goma, ko ari ibiganiro birebera hamwe ubutegetsi bwa Gisirikare ku bijyanye n’umutekano.
Ikindi ni uko Thierry, yemeza ko hashobora kuba hari ibitaragenze neza kubijanye n’ubukungu ariko akavuga ko icyo kibazo kitabura kubaho ngo kuko ariho Ruzingiye!
Aha yagize ati: “Biragoye kubijyanye n’ubukungu, kuko ahari kuva amafaranga yo gufasha abaturage k’urubu higaruriwe n’umwanzi. Urugero Umupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda, umusaruro wose wahavuye ubu ufitwe na M23.”


Yongeyeho ko atemezanya n’abavuga ko abarwanyi bo muri FDLR, bari mu bacunga umuku w’igihugu cya Congo, ko ahubwo ubutabera bwakora akazi kabwo bugata Nanga muri yombi watangaje ibinyoma aharabika igihugu.
Uyu mugabo akomeza avugako Bwana Nanga agomba kugaragaza ibimenyetso yashingiyeho avuga ko FDLR, icungira umutekano Perezida wa Congo.


Ikinyamakuru Actualite Cd, cyavuze ko Thierry, ashinja Nanga ko atari icyitegerezo cya Demokarasi.
Ibibazo byavuzwe na Nanga ubu nibyo byabaye ibiganiro ndetse niyo mvugo iri mubanyapolitike baherereye mu murwa mukuru w’igihugu cya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *