Hatangajwe umwanzuro w’urukiko ku waroshye abana 13 muri Nyabarongo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwahanishije Ndababonye Jean Pierre bahimba Nyakazehe igihano cy’umwaka 1 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 Frw nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake,


Urukiko kandi rwavuze ko asonewe gutanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga ibihumbi icumi(10000frw).

Hategetswe ko ubwato bwafatiriwe butezwa cyamunara amafaranga agashyirwa mu Isanduku y’Akarere ka Muhanga.

Taliki 08 Kanama 2023 Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyamabuye bwari bwasabiye Ndababonye Jean Pierre igifungo cy’imyaka 2 agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 2 z’uRwanda.


Mu iburanisha ryabereye mu ruhame mu Mudugudu wa Cyarubambire Akagari ka Matyazo Umurenge wa Mushishiro, Ubushinjacyaha kandi bwashinjaga Ndababonye Jean Pierre ko yashutse umwana w’Imyaka 14 y’amavuko kwambukana abana 13 mu bwato ndetse kandi ubwato bwaragenewe abantu 3 gusa.


Mu rubanza Ndababonye Jean Pierre yaburanye asaba Urukiko imbabazi avuga ko yahabwa igifungo gisubitse kuko yabikoze atabishaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *