Hatengajwe imvura mu turere twose tw’igihugu- Meteo-Rwanda

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, cyatangaje ko kugicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2023, hagati ya saa sita (12:00) na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00), hateganyijwe imvura mu turere twose tw’Igihugu.

Meteo-Rwanda ivuga ko iyi mvura yo kuri Asomusiyo (Assomption) isanzweho nk’uko amateka y’iteganyagihe mu Rwanda abigaragaza ko buri mwaka ku itariki ya 15 Kanama hagomba kuboneka imvura henshi mu Gihugu.

Meteo-Rwanda ivuga ko iyi mvura iba yaturutse ku miterere yihariye ya buri hantu (local), aho guturuka ku isangano ry’imiyaga iva mu nyanja ngari z’u Buhinde na Pasifika. Iyo miyaga ifite ubuhehere, ubusanzwe ikaba ari yo itangiza ibihe by’Umuhindo n’Itumba.

Kuba imvura yo kuri Asomusiyo ituruka kuri kamere yihariye y’ahantu, ngo ni yo mpamvu igwa mu minsi mike y’ukwezi kwa Kanama, ntikomeze ngo igwe mu gihe kirekire.

Iyi mvura ikaba yari yatangajwe mu Iteganyagihe ry’iminsi 10 yo hagati muri uku kwezi kwa munani, ko ishobora kugwa mu gihe cy’iminsi itatu guhera ku munsi wa Asomusiyo.

<

Meteo-Rwanda ivuga kandi ko hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/isegonda, na 6m/isegonda.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe kuri iki gicamunsi ni dogere Selisiyusi 30 (30℃), mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Meteo ivuga ko nyuma yaho hagati ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera saa sita z’ijoro (18:00 na 00:00) nta mvura iteganyijwe mu turere twose tw’Igihugu.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.