Sobanukirwa igikomeje gutuma inyamaswa zimwe zikendera

Ubwoko bw’inyamaswa nyinshi zitandukanye zikomeje gukendera (Kuburirwa irengero) bitewe na bimwe mu bikorwa bya muntu n’imihindagurikire y’ikirere tugiye kugarukaho.

Hari inyamaswa zugarijwe kurusha izindi kandi muri zo hari n’izikiboneka mu Rwanda nk’ingagi zo mu misozi miremire, nazo zikiri nke.

Icyegeranyo cyakozwe n’Umuryango w’Ihuriro ry’ibihugu riharanira kubungabunga ibidukikije (UICN), kigaragaza ko zimwe mu nyamaswa zugarijwe harimo izitwa Panda geant, Tamaraus zitarenze 400, Rhinoceros de Java zizwi nk’inkura, inzovu zo muri Aziya, leptodactyles des Antilles zitageze kuri 200.

Iki cyegeranyo kivuga ko n’inzuki zitorohewe kubera ibihingwa biterwa imiti bikagira ingaruka ku buzima bwazo, kuko zishakira ibizitunga ku bimera.

Ubuhigi bugikorwa mu bihugu byinshi n’ubwakozwe mu myaka ishize bwagize ingaruka ku nkwavu z’agasozi ndetse no mu Rwanda, kubona urukwavu rw’agasozi bishobora kuba umugani kuri bamwe kubera ubutaka bwinshi bukorerwaho ubuhinzi zikaba zitabona aho kuba.

Urutonde ruriho inyamaswa zirimo gukendera rwiswe urw’umutuku, rugaragaza ko inzoka nk’inziramire nazo ziri kugenda zikendera mu bihugu bimwe na bimwe bitewe n’ibikorwa bya muntu.

Ibikorwa bya muntu bishinjwa kugira uruhare mu ikendera ry’ubwoko bwinshi bw’inyamaswa zisaga 22,400 nk’uko imibare itangazwa na UICN muri raporo yayo yo mu 2021 ibigaragaza.

Ingero zitangwa harimo n’ibikorwa bya ba rushimusi b’inyamaswa, uburobyi butemewe, ubucuruzi bw’ibikomoka ku nyamaswa z’ishyamba, gutema amashyamba bikirukana inyamaswa, gutwika amashyamba bigatuma inyamaswa zihiramo, no gukoresha imiti y’uburozi.

Hari kandi kwiyongera kw’imiturire abantu bagasatira inyamaswa n’ibimera, imyuka ihumanya ikirere, indwara z’ibyorezo bigera ku nyamswa bikazitsemba hamwe n’imihindagurikire y’ikirere.

Uretse kuba abantu bakora ibikorwa byo kwica inyamaswa banakomeje kuzisanga aho zagenewe nka pariki bakazirukanamo kugira ngo bahature cyangwa bahahinge.

Umuryango wa UICN uvuga ko mu mwaka wa 2050, ibikorwa byo kwangiza inyamaswa n’ibimera bizaba byarikubye inshuro 120 hatagize igikorwa, ibintu bitigeze bibaho mu bindi bihe byose isi yabayeho.

Mu Rwanda ibikorwa byo kwangiza inyamaswa naho byagiye bihaboneka, aho nk’imisambi yari itunzwe mu ngo z’abantu yakorewe ubuvugizi ikahakurwa, ibi bikaba byaratumye muri 2019 mu Rwanda habarurwa nibura imisambi 748.

Imisambi ni bumwe mu bwoko bw’inyamaswa bukomeje gukendera kubera ibikorwa bya muntu
Ugutera imbere kw’imijyi itandukanye (urugero: umujyi wa Kigali)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *