Ubuyobozi bwa Gasogi United, bwatangaje ibiciro byo kwinjira ku mukino w’umunsi wa Mbere wa shampiyona izakira Rayon Sports tariki 18 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.
Benshi bategerezanyije amatsiko uyu mukino mu gihe Umuyobozi wa Gasogi Unite Kakooza Nkuriza Charles (KNC) aherutse gutangaza ko ikipe abereye umuyobozi izagaragaza ubwambure bwa Rayon Sports.
Kuri ubu ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino bikaba byamaze gutangazwa aho guhera uyu munsi kugeza ejo, ibiciro ari ibihumbi 3 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 7 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 10 Frw muri VIP n’ibihumbi 15 Frw muri V VIP .
Guhera nyuma yo ku wa Kabiri tariki 15 Kanama 2023, abazagura tike bazayigura ku bihumbi 5 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 10 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 30 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga.
Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium, Saa moya z’ijoro. Ikindi kiwukomeza, ni uko iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yatsinzwe na Gasogi United mu mukino ubanza wa shampiyona y’umwaka ushize w’imikino 2022-2023.