Karongi: Gusana sitade ya Mbonwa byababereye nk’inzozi zitava mu cyumba

Mu ntangiriro za Kanama 2023 nibwo imirimo yo gusana Sitade ya Mbonwa mu murenge wa Rubengera yari itangiye, ibyishimo byari byose ku baturage batuye muri aka karere ariko ibyishimo byabo kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru byabaye nk’inzozi zitava mu cyumba, nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB gisanze baratangiye imirimo hatarakozwe inyigo y’uyu mushinga.

Ubwo imirimo yo gusana iyi sitade ya Mbonwa, abatuye aka karere bari batangiye kwishima bavuga ko niyuzura bashobora kuzongera kubona impano zizamukira muri aka karere zigakinira n’ikipe y’Igihugu Amavubi nk’uko byahoze bagifite Sitade Gatwaro.

Bamwe mu baturage baganeiriye na Rwandanews24, kuwa kabiri, tariki 08 no kuri uyu wa gatanu tariki 11 Kanama 2023 bavuze ko batunguwe no kubona imirimo yo gusana iyi Sitade ihagaritswe igitaraganya ntibanasobanurirwe impamvu.

Umwe yagize ati “Batangira kuvugurura iyi sitade twari twabyishimiye, kuko twababajwe niya Gatwaro yasenywe, kuba iki gikorwa cy’iterambere bari bakitwegereje byaratunejeje cyane.”

Akomeza avuga ko kuba icyapa cyagaragaza ko harimo kubakwa Sitade cyavanweho bibabaje cyane.

<

Akomeza asaba ko basobanurirwa impamvu imirimo yahagaze, ndetse bakanakomeza kuyubaka.

Undi ati “Tukimara kumenya ko imirimo yo gusana sitade ya Mbonwa yahagaritswe byatubabaje cyane, tukaba dusaba ko ubuyobozi bwadufasha kugarura sitade yacu i Rubengera, kuko turifuza kongera kubona impano zizamukira i Karongi zikanakinira Amavubi.”

Akomeza avuga ko bibabaje ndetse biteye agahinda kuba Ubuyobozi bwatekereza gusana sitade butarabashije gukora inyigo.

Undi muturage yagize ati “Birabaje kuba imirimo yatangira igahagarara kandi nk’abaturage twari twatangiye kwishima, ubuyobozi bwagakwiriye kujya bukora ibintu bwabanje gukora inyigo kuko bihombya imisoro y’abaturage.”

Akomeza avuga ko gukuraho icyapa n’imashini zasizaga zikajyanwa bibabaje, kuko bihombya imisoro y’abaturage.

Iminsi itatu irashize duhamagaye Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine kucyatsye iyi mirimo guhagarara atarabasha kugira icyo abivugaho, kuko mu butumwa twamwandikiye yafusubije atubwira ko twamuhamagaye ndetse tumwandikira ari kwa muganga ntiyagira ikindi arenzaho kubibazo twari twamubajije.

Imirimo yo gusana iyi sitade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 2000 bicaye mu myanya y’icyubahiro, byari biteganyijwe ko izaba yuzuye mu mezi atatu, kuva itangiye ariko yaje guhagarikwa ku mpamvu zitavugwaho rumwe ndetse n’Ubuyobozi bw’akarere butifuza kuvugaho.

Uruhare rw’akarere muri uyu mushinga kwari ugutanga ingurane ikwiye y’ubutaka ku baturage nayo hakigaragara abatarayihabwa. Mu bikorwa byari hafi y’iki kibuga harimo ubworozi bw’amafi, inzu n’ibikorwa by’ubuhinzi.

Sitade ya Mbonwa yarimo yubakwa hafi n’ibyuzi by’amafi, ibyo bamwe bashingiraho bavuga ko itagakwiriye kubakwa mu gishanga (Photo: Koffito)
Icyapa cyagaragaza ko imirimo yo gusana iyo sitade ikomeje cyavanweho
Uko iyi sitade igomba kuzaba imeze mu gihe izaba yuzuye

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.