Rubavu: Baratabaza ngo bimurwe ku mpanga y’umusozi basizweho n’umukire ucukura kariyeri

Bame mu baturage bo mu karere ka Rubavu baratabaza ubuyobozi ngo bubashakire uko bimurwa aho batuye nyuma yo gusigwa ku mpanga y’umusozi n’uwo bavuga ko ari umukire ucukura kariyeri witwa Nshamihigo Papias.

Aba ni abaturage bo mu murenge wa Nyakiliba, akagari ka Gikombe ho mu mudugudu wa Nyabibuye bavuga ko umukire ucukura kariyeri witwa Papias yabasize ku mpanga y’umusozi, bakaba batakibona uko bajya guca inshuro basize abana bonyine mu rugo kuko basanga bayihubutseho.

Uwineza Chantal, ni umwe muri aba baturage basizwe ku mpanga y’umusozi, avuga ko babafashije bakwimurwa kuko ntacyo bakibasha gukorera ingo zabo, kubwo guhora bacunga abana ngo batagwamo.

Ati “Ni uguhora ducunga abana ngo hatahira ugwamo, ntitubone uko dukorera ingo zacu, badufashije batwimura.”

Baribeshya Obed ati “Gucukura kariyeri ugasiga abantu ku mpanga bihangayikishije benshi, kuko abana bashobora gukina bakagwamo, tukaba dusaba ko bakwimurwa bakavanwa muri ariya manegeka.”

<

Maniraguha Eugenie ati “Dufite ikibazo cy’aha hantu bacukuye bakadusiga ku mpanga y’umusozi, duhorana impungenge z’abana ko bagwamo, iyo twabasize twagiye mu mirimo tuba dukeka ko twasanga baguyemo dore ko kuva ku nzu ibanza kugera kucyobo harimo nka metero 6.”

Akomeza avuga ko n’abacukura iyi kariyeri batarabasha kubegera babasaba kwimurwa.

Nshamihigo Papias, ushyirwa mu majwi n’abaturage ku basiga mu mpanga y’umusozi avuga ko aba baturage agiye gutangira kubabarira akabimura, kuko aho acukura hateje ikibazo.

Ati “Abaturage barabeshya kuko ubucukuzi narabuhagaritse nshaka nanjye kubanza kubagurira nklabona gucukura kuko twatangiye kumvikana, kuko turimo kuhigira inyigo yo kuba twahazitira na senyenge, ni abaturage bakimurwa kuko ni ikibazo kigaragara.”

Twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias ntibyadukundira kuri iki kibazo kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

IKIGANIRO TWAGIRANYE:

Abaturiye iyi kariyeri bavuga ko basizwe ku mpanga y’umusozi (Photo: Koffito)

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.