Kumugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 10 Kanama 2023, Perezida wa Repubulika ashyize mu myanya Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru n’Umuyobozi Mukuru wa RCA nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard.
Maurice Mugabowagahunde ni we yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbuye Dancilla Nyirarugero wagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare.
Dr. Patrice Mugenzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda.
