Rutsiro: Muri batatu bafunzwe bakekwaho kwica Turikunkiko, harimo n’umuhungu we

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 09 Kanama 2023, mu karere ka Rutsiro nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Turikunkiko Michel bikekwa ko yishwe atewe ibyuma, batatu barimo umuhungu we bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu, bahise batabwa muri yombi.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Gashihe, akagari ka Murambi ho mu murenge wa Gihango.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murambi, Nishimwe Joyeuse, avuga ko umurambo wasanzwe munsi y’urugo rwe.

Ati “Umurambo we wasanzwe munsi y’urugo rwe yapfuye atewe ibyuma, aho bivugwa ko yabyutse mu ijoro agiye kureba inka ntagaruke kuryama, mu gukora iperereza hari abahise batabwa muri yombi barimo umuhungu we.”

Yaboneyeho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, cyangwa bakegera ubuyobozi bukabakemurira ibibazo bitaragera ubwo bibyara kwicana, kuko bikekwa ko yaba yazize amakimbirane yo mungo.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Mu gihe iperereza rigikomeje hafashwe abarimo Umwana we, kuri ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *