Kumugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo hasohotse itangazo rivuga ko abayobozi mu ntara y’Amajyaruguru birukanwe ku mirimo yabo nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard mu izina rya Perezida Kagame.
Abayobozi birukanywe ni aba bakurikira
Ramuli Janvier wari Meya w’Akarere ka Musanze, Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga aka Gakenke na Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera birukanwe ku myanya yabo kubera kutuzuza inshingano zabo nk’abayobozi uko bikwiye.
Aba bayobozi bakuwe ku myanya yabo na Perezida Kagame nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe. Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa 8 Kanama 2023.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku isesengura ryakozwe rikagaragaza ko aba bayobozi ‘batashoboye kuzuza inshingano zabo cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.
Mu bayobozi bakuwe ku myanya yabo harimo Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, asimburwa na Nzabonimpa Emmanuel nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara w’agateganyo.
Mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier wari Meya yakuweho, asimburwa na Bizimana Hamiss. Mu bandi bakuwe ku myanya yabo harimo Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage; Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi.
Mu Karere ka Gakenke ho Nizeyimana Jean Marie Vianney wakayoboraga yakuweho, asimburwa by’agateganyo na Niyonsenga Aimé François.
Mu bandi bayobozi birukanwe harimo Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko.
Undi muyobozi wirukanywe ni uw’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, wasimbujwe na Nshimiyimana Jean Baptiste nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo.

