Mu ruzinduko rw’akazi Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina arimo kugirira mu Rwanda, mu byo yaganiriye n’Umukuru w’Igihugu paul Kagame harimo umubano w’ibihugu byombi nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’ Umukuru w’Igihugu
Ubwo yagera mu Rwanda kumugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 6 Kamena 2023, perezida Rajoelina yakiriwe na Mugenzi w’ u Rwanda Paul Kagame bahita banagirana ibiganiro byabereye mu muhezo.
Abakuru b’Ibihugu byombi kandi bahagarariye umuhango wo gusinya amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Madagascar.
Perezida Andry Rajoelina yasuye n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Biteganyijwe kandi ko Perezida wa Madagascar asura ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro kiri mu Karere ka Rulindo, ahazwi nka Nyakabingo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame arakira ku meza mugenzi we Rajoelina.
Mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 7 Kanama 2023, yitabiriye inama y’ubucuruzi yahuje abikorera bo mu bihugu byombi. Muri iyi nama hagaragajwe amahirwe y’ishoramari ari muri buri gihugu aba bashoramari bashoramo imari ndetse uba umwanya mwiza wo gutanga ibitekerezo binyuranye ku bashoramari bo mu bihugu byombi.
Uru ruzinduko rwa Perezida Rajoelina rugaragaza umubano mwiza w’ibihugu byombi rukaba ruje gushimangira no kongera imikoranire igamije guteza imbere ishoramari hagati y’u Rwanda na Madagascar.