Karongi: Abagana Ivuriro rya Bigugu barataka kuvurwa by’igice, byabatera kubura ubuzima

Abagana Ikigo nderabuzima cya Bigugu, mu karere ka Karongi barataka kumara ibyumweru bibiri badahabwa serivisi yo gufatirwa no gupimirwa ibizamini (Laboratwari) ngo bamenye indwara barwaye, ibyo bavuga ko ari ukuvurwa bikizwa ngo batahe byabatera kubura ubuzima.

Ikigo nderabuzima cya Bigugu giherereye mu murenge wa Rwankuba, Mu kagari ka Bigugu, umudugudu wa Nyantwa.

Ibi aba baturage bavuga byo kuvurwa abaganga bikiza kuko baba batamenye indwara umurwayi arwaye bavuga ko  ibateye inkeke, ndetse bashobora no kubiburiramo ubuzima.

Ibi ngo n’ubwo bimaze igihe kubera ko iki kigo nderabuzima gifite Umukozi umwe wo gufata no gupima ibizamini bavuga ko adahagije, ariko Ubuyobozi bwabyirengagije ntibusabe undi mukozi.

Iki kibazo cyaje kubabera imbogamizi kuva kuwa 20 Nyakanga 2023, ubwo muri iki kigo hari harate hibwe icyuma cya Mikorosikopi abarimo uyu mukozi n’umuforomo ndetse n’abazamu bafungwaga ntibohererezwe undi wo kubafasha.

Aba baturage bifuje ko imyirondoro yabo yagirwa ibanga bagaragaje ko muri iki kigo nderabuzima harangwa ikibazo cy’abakozi badahagije, mu gihe abaganga bavuze ko bo badahabwa PBF nk’uko mu bindi bigo nderabuzima bazihabwa.

Umwe yagize ati “Aha kubera ikibazo cy’abaganga badahagije duhabwa serivisi ibice, nk’ubu aho bafatira bakanasuzuma ibizamini hamaze ibyumweru bibiri hadakora kubera ko hibwe bagafunga uwahakoreraga. Turasaba ko bakongererwa abakozi.”

Umuganga we yagize ati “Abakozi hano ntibahagije, hari abagiye ntibazanirwa ababasimbura none akazi kaba kenda kutwica kandi tutanahabwa agahimbazamusyi (PBF) nk’uko mu bindi bigo nderabuzima bakabona.”

Twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’ikigo nderabuzima, Ndahayo Jean Bosco nyobyadukundira kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Mudacumura Aphrodice avuga ko Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yamutangarije ko bafite ikibazo cy’abafanga badahagije ariko bakiganiriyeho n’Ibitaro kigiye gukemuka.

Ati “Umuyobozi w’ikigo nderabuzima yatubwiye ko ikibazo cyo kubura umukozi ufata akanapima ibizamini cyabaye mu cyumweru cya mbere ariko ubu cyakemutse, kuko uwo mukozi ashobora kuba yaragarutse mu kazi kuri uyu wa gatandatu, tariki 05 Kanama 2023.”

Akomeza avuga ko n’ubwo hibwe Mikorosikopi iki kigo nderabuzima gisanganwe isimbura iyibwe, ku buryo kuri ubu hari gutangwa serivisi kuko umukozi yafunguwe.

Ku kibazo cy’abakozi badahagije, avuga ko kizwi kandi ko kiri gushakirwa umuti urambye.

Gitifu akomeza avuga ko iki kigo nderabuzima gisanganwe undi mukozi udahoraho wafataga ibizamini bikajya gupimirwa ku bitaro bikuru bya Kibuye ibyo atavugaho rumwe n’abaturage.

Ikibazo cyo kwiba ibyuma bya Mikorosikopi mu karere ka Karongi, si ubwa mbere kuko nta kwezi kwari guciyemo no ku kigo nderabuzima cya Rufungo naho yibwe iperereza rikaba rigikomeje.

Abagana Ikigo nderabuzima cya Bigugu barakemanga serivisi bahabwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *