Bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’ibiza byibasiriye Akarere ka Rutsiro, mu ijoro ryo kuwa 02 rishyira kuwa 03 Gicurasi 2023 baraganujwe ndetse baranorozwa mu muhango wo kwizihiza Umuganura, baherewemo impanuro zidasanzwe.
N’umuhango wabereye mu murenge wa Ruhango, kuwa 04 Kanama 2023, ku munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa.”
Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Dr. Musafiri Ildephonse, akaba Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yibukije abaturage kwirinda ubusinzi ngo bibagirwe aho Igihugu cyavuye.
Yaboneyeho kwibutsa abaturage kutibagirwa Ubumwe bw’Abanyarwanda, abasaba kuzirikana aho bava naho bagana ko ari bene mugabo umwe.
Yaboneyeho guhumuriza abaturage bahuye n’ibiza ababwira ko kwizihiza umuganura bigomba kujyana no gufata mu mugongo abahuye nabyo, abejeje bakaganuza abatarasaruye.
Hatanzwe inka n’imbuto yo guhinga ku bahuye n’ibiza, abataragerwaho yabibukije ko gahunda nziza ya Leta ya Girinka izagera kuri bose.
Yasabye abanyarwanda kwibuka ubuvandimwe bwabo, kuko aribwo budaheranwa bwabo, kunga ubumwe no kugira umutima utabara.
Yibukije abanyarwanda ko ubuhinzi ari inkingi ya mwamba mu bukungu bw’Igihugu, kuko byose biva mu butaka ndetse yibutsa abaturage gushishikarira kuzitabira igihembwe cy’ihinga cya 2024 A.
Ati “Muterere ku gihe, kandi mukoresha imbuto nziza z’indobanure, mukoreshe amafumbire kuko afite nkunganire ya Leta. Mufate amatungo neza, muyarinde indwara kugira ngo yongere umusaruro.”
Akomeza agira ati “Ntimutinye gushora, mugane ibigo by’imari kuko leta yashyizeho inguzanyo z’ubuhinzi zifite inyungu iri hasi y’ i 10%, ndetse mwibuke kwishingira ibyo mukora na Leta ibunganire, kugira ngo n’igihe twahuye n’ibiza tujye twishyurwa.”
Imbamutima z’abatuye Rutsiro ku munsi w’umuganura
Uwimana Clementine, Umuturage wo mu karere ka Rutsiro avuga ko nubwo ibyo bahinze byatwawe n’ibiza baganujwe nabo umunsi wabo ukagenda neza.
Ati “Ntabwo twejeje kubera ko ibiza imyaka byarayitwaye, gusa ku muganura twaganujwe n’ababashije kweza kandi umunsi wacu wagenze neza.”
Akomeza avuga ko bagiye kongera imbaraga mu buhinzi n’ubworozi ngo barebe ko umwaka utaha nabo bazabasha kweza.
Nderabakura Aloys, avuga ko ibiza byabakomye mu nkokora bigatuma umuganura ugera ntacyo bejeje.
Ati “Ibiza byatwaye ibyo twahinze ariko twaraganujwe, bamwe bahabwa inka n’imbuto natwe twizeye ko umwaka utaha tuzaganuza abandi.”
Aka karere ka Rutsiro, kamwe mutwashegeshwe n’ibiza byibasiriye intara y’iburengerazuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi, aho imiryango byagize ingaruka ku miryango 1,833, mu gihe abaturage 29 babuze ubuzima




