Abantu baturuka mu karere k’ibiyaga bigari baba muri Zambia baherutse gufatwa n’inzego z’umutekano n’izishinzwe abinjira n’abasohoka, mu gikorwa bavuga ko gisa n’umukwabu wo gushakisha abadafise ibyangombwa.
Ibyo byabaye ku cyumweru, mu nsengero eshatu zo mu murwa mukuru Lusaka, mu gace kitwa Mandevu.
Innocent Rukundo, umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Zambia, avuga ko mu bantu barenga 300 bafashwe amaze kumenyamo Abanyarwanda 210 bagifunze.
Avuga ko harimo n’abafunzwe kandi berekanye ibyangombwa byo kuba muri Zambia.
Abafashwe barimo “abakuze, abatoya n’abana”, nkuko Rukundo abivuga.
Nta cyo leta ya Zambia yari yatangaza ku mugaragaro kuri iryo fatwa ry’abo bantu.
Mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena (6) uyu mwaka, Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema yagiranye amasezerano na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, arimo n’ayo mu rwego rw’abinjira n’abasohoka. Ntibizwi niba ifatwa ry’abo bantu hari aho rihuriye n’ayo masezerano.
Mu kiganiro BBC yagiranye na Rukundo yagize ati: “Abantu baracyafunzwe, n’iyo tugerageje gusura abo bantu usanga ari abantu bihebye cyane kubera ko basize imiryango mu mazu, basize abana batoya mu mazu, ugasanga rero ni ibintu bihangayikishije cyane”.
Rukundo avuga ko bamwe mu bo yavuganye na bo bamubwiye ko bafashwe kuko ari impunzi ngo badafite ibyangombwa, “ariko ibyangombwa barabifite kandi barabyerekanye, bakavuga ko barabakuramo ariko ntibabakuremo.
“Ibyo byangombwa biri ‘valid’ [ntibyarengeje igihe], ni ibyangombwa bafite kandi bahawe n’ubuyobozi, barabifunganwe”.
Rukundo avuga ko n’abari batitwaje ibyangombwa ubwo bajyaga gusenga bagafatwa, nyuma yaho imiryango yabo yabibashyiriwe aho bafungiye ariko ntibarekurwa.
Avuga ko mu ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Zambia, bakomeje kuganira n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka hamwe na minisiteri ishinzwe impunzi “kugira ngo natwe tumenye icyatumye babafata, tumenye n’impamvu batabarekura”.
Ati: “Kuva bafatwa kugeza kuri uyu munsi [ejo ku wa gatatu], duhora tugirana ibiganiro, bakatwizeza ko abo bantu abafite ibyangombwa bari burekurwe, hanyuma abatabifite bakabafunga cyangwa se bakabatwara mu nkambi nkuko amategeko abiteganya, abagomba koherezwa [mu Rwanda] na bo bakabohereza, ariko kugeza kuri uyu munsi wa none ntakigeze gikorwa”.
Rukundo avuga ko igihe cy’amasaha 48 giteganywa n’amategeko ya Zambia umuntu atagomba kurenza ari muri kasho ya polisi, cyamaze kurenga.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ibiro byaryo i Lusaka, ryabwiye BBC Gahuzamiryango ko muri Zambia habarirwa impunzi z’Abanyarwanda zigera ku 4,900, mu gihe impunzi z’Abarundi zigera ku 9,400.
Muri Zambia hari impunzi n’abasaba ubuhungiro bose hamwe bagera ku 105,000, nkuko UNHCR ibivuga.