Rubavu igiye kwakira abarenga 350 bazitabira irushanwa mpuzamahanga yiteguye ite?

Akarere ka Rubavu kagiye kwakira abasaga 298 bazaturuka hanze y’u Rwanda bitabiriye irushanwa mpuzamahanga rya IronMan 70.3 ku nshuro ya kabiri, ndetse n’abanyarwanda 60, kavuga ko imirimo yo kwitegura yageze ku musozo, kandi abazahagera bose batazagira ikibazo na kimwe bahura nacyo.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias avuga ko mu karere ka Rubavu umutekano ari wose, akizeza abazitabira Ironman ko bagomba kwisanzura.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Kanama 2023.

Nzabonimpa avuga ko abazitabira irushanwa rya Ironman ku nshuro yaryo ya kabiri u Rwanda ruryakiriye, bazaryoherwa n’urujya n’uruza, kuko abaturage b’aka karere bazaba baje kwihera ijisho iri rushanwa ku bwinshi bashyigikiye abazaryitabira.

Ku kibazo cy’amacumbi adahagije yacumbikiye abaryitabiriye ku nshuro ya mbere u Rwanda ruryakiriye, cyakemutse, kuko bakoranye n’abikorera bakabasha kongera ibyumba by’ama hotel ku bwinshi, kugira ngo abazitabira iri rushanwa batazabura aho bakiga umusaya.

Yaboneyeho gusaba abaturage kuzaza kuryoherwa n’iri rushanwa mpuzamahanga akarere ka Rubavu kongeye kugirirwa amahirwe yo kwakira.

Nzabonimpa yaboneyeho gushimira Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, avuga ko iri rushanwa ryafashije akarere ka Rubavu kwinjiza imisoro mubyo abaturage bagurishije kandi nabo bibateza imbere.

Mabete Niyonsaba Dieudonne, Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera muri aka karere ka Rubavu avuga ko nk’abikorera iri rushanwa bazaryungukiramo byinshi nk’uko mu mwaka ushize byagenze.

Ati “Nk’Abikorera twaryakiriye neza kuko ubushize haje abantu benshi tubasha gucuruza, ndetse abaryitabiriye bavuye mu bihugu by’amahanga bakishimira uko bakiriwe nyuma barigaruraga baje gutembera cyangwa bakaharangira inshuti.”

Ubusanzwe irushanwa Ironman 70.3 rikinwa n’abantu batabigize umwuga mu mukino wa Triathlon ugizwe n’imikino itatu, irimo gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare ndeste no koga.

Muri iri rushanwa, abakinnyi batangira basiganwa mu koga, nyuma bakegura amagare bagasiganwa, bagasoreza ku gusiganwa ku maguru.

Ubwo irushanwa Ironman 70.3 riheruka kubera mu Rwanda muri 2022, Umurusiya Ilya Slepov ni we waryegukanye mu mikino yose, mu gihe ikipe ya Cercle Sportif de Karongi yari igizwe na Ngendahayo Jeremy, Bigoyiki Eliezer na Muhayimana Japhet, yabaye iya mbere mu barushanwa nk’itsinda.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias avuga ko iri rushanwa nk’akarere bazaryungukiramo byinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *