Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu, imirenge ya Kanama na Nyundo bafite amazu hafi n’umugezi wa Sebeya baratakambira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame nyuma y’uko bahawe iminsi 14 ngo bazabe bamaze gukuraho ibigizi inyubako zabo.
Aba baturage batakambira Umukuru w’Igihugu biganjemo abahafite amazu banabereyemo ama Banki atandukanye imyenda, bavuga ko mu gihe baba basenye aya mazu y’ubucuruzi batazabona uburyo bwo kubasha kwishyura banki zikaza guteza n’indi mitungo baba basigaranye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Rwandanews24 twatembereje mikoro muri aba baturage maze mu gahinda kenshi basaba ko Umushinga wo kubungabunga Sebeya wageze ku musozo wokongererwa igihe, byaba ngombwa nabo bagasabwa uruhare rwabo mu guhangana no gukumira Umugezi wa Sebeya.
Mu bibazo aba baturage bakunze kugarukaho, harimo kuba barubatse bafite ibyangombwa bibemerera kubaka, bakubaka bakurikije amategeko agenga imigezi yo gusiga Metero 10.
Bakaba baratunguwe no gusabwa gusenya ibikorwa byabo bashoyemo akayabo nta ngurane ikwiriye bahawe.
Bavuga ko mu gihe izi nyubako zaba zisenywe byabateza inzara iruta iyo batezwa na Sebeya mu gihe cyose yaba yabateje ibiza, umugezi bavuga ko bari baramaze kwiga uko babana nawo, bagasaba ko habaho kuzanirwa inzobere zikabasuzumira uburyo bakomeza guturana n’uyu mugezi utabangirije.
Aba baturage baherutse kwandikira Perezida wa Repubulika bamutakambira, nk’uko bigaragara mu ibaruwa ndende Rwandanews24 ifitiye kopi bose icyo bahurizaho n’uko batigometse ku byemezo by’Ubuyobozi, ariko nabo bagakwiriye guhabwa ingurane ikwiriye kuko ibikorwa byabo bitubatse muri metero 10 uvuye ku mugezi wa Sebeya.

Ubuyobozi buhamya ko icyemezo bwakiganiriyeho n’abaturage
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias avuga ko icyemezo cyo kuvanaho ibikorwa byegereye Sebeya bagifashe bakiganiriyeho n’abaturage.
Ati “Abaturage twaraganiriye ku kugira ngo dukumire ibiza byahitana ubuzima bwabo, hari amazi yangiritse n’ayasigaye ariyo mpamvu twafatanye icyemezo cy’uko bakwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Abajijwe ku baturage bavuga ko bagiye kujyanwa mu gihombo, kubera ko bafite inguzanyo za banki bazabafasha kuganira na banki harebwe nimba nta myenda itarafatiwe ubwishingizi kugira ngo itabera imitwaro abayifashe.
Uretse ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga kuri iki kibazo cy’aba baturage, Guverineri w’intara y’iburengerazuba Habitegeko Francois aherutse kuvuga ko bazarebera abaturage badashaka kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga by’umwihariko abaturiye umugezi wa Sebeya.
IKIGANIRO KIRAMBUYE N’ABATURAGE:







Amafoto: Koffito/Rwandanews24