Dr Mukeshimana Gerardine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda yagizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku Isi (IFAD).
Ni nyuma yo kuva muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, umwanya yamazeho imyaka umunani.
Perezida w’umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA) Agnes Matilda Kalibata yashimye Dr Mukeshimana ku mwanya yahawe amwifuriza imirimo myiza.
Ati “Ntewe ishema no kubona Geraldine, nyuma yo kuva ku nshingano za Minisitiri ahise aba visi perezida. Ishyuka ! Waduteye ishema .Twiteguye gukorana nawe mu nshingano nshya.Ku giti cyanjye na AGRA turishimye.”
Dr Mukeshimana yakoze mu mirimo itandukanye ijyanye n’ubuhinzi. Yabaye umwarimu muri kaminuza y’uRwanda mu bijyanye n’ubuhinzi.
Mu 2014 nibwo yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Anastase Murekezi wabaye Minisitiri w’intebe.
Afite impamyabumenyi y’ikirenga(doctorat) yakuye muri Kaminuza ya Michigan yo muri Amerika mu bijyanye na Biotechnology.