Bimwe mu bihugu bya Afurika byatangaje ko nihagira uwitambika Coup d’État yabaye muri Niger bitarebera

Burkina Faso na Mali byasohoreye hamwe itangazo bivuga ko byafata igikorwa cya gisirikare icyo ari cyo cyose muri Niger nko kubishozaho intambara.

Agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Guinea (Conakry) na ko kavuze ko kifatanyije n’ibyo bihugu.


Ku cyumweru, umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba (ECOWAS/CEDEAO) wakangishije gukoresha ingufu kugira ngo usubizeho Perezida watowe wa Niger, Mohamed Bazoum, wahiritswe ku butegetsi n’igisirikare ku wa gatatu w’icyumweru gishize
.
Ariko Burkina Faso na Mali byavuze ko ibyo bibaye byatabara uwo muturanyi wabyo wo mu burazirazuba. Byanavuze ko byava muri CEDEAO.

Uko kuburira kw’ibyo bihugu bibiri bitegetswe n’udutsiko twa gisirikare, kubaye ikintu gikomeye gishobora gutuma ibintu bifata indi ntera muri aka karere aho ibintu bishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose.



Ibyo bihugu byavuze ko igikorwa cya gisirikare muri Niger cyaba ari akaga kandi ko cyateza umutekano mucye.
Ibyo bihugu byombi byacanye umubano n’uburengerazuba (Uburayi n’Amerika), biyoboka umubano n’Uburusiya.

Cyo kimwe na Niger, byahoze bikolonizwa n’Ubufaransa ndetse bimaze igihe birwana n’intagondwa ziyitirira Islam mu karere ka Sahel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *