RDC : Umupasiteri avugako igihugu cye gikwiye gucura intwaro kirimbuzi zo kurimbura Kigali

Umwe mu bapasiteri bo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ubwo yari imbere y’abayoboke be yavuze ko asanga iki gihugu gikwiye gucura ibitwaro kirimbuzi kikabikoresha kirimbura Kigali nk’igisubizo cyo kwihanangiriza u Rwanda.

Uyu mupasiteri witwa Masambukidi yavuze ko asanga igihugu cye cyujuje ibisabwa byose kugirango kibashe gukora ibisasu kirimbuzi ndetse ngo n’indege zo kujya kubitera kuri Kigali ngo zikaba zihari.



Ati” Dufite coltan dufife uranium,abahanga muri biology ntibahari? Barahari rero niba u Rwanda rutubangamiye,mufite indege zanyu zo guhiga hano muzamuremo intwaro za kirimbuzi, niba dufite ibyo byose dukore intwaro za kirimbuzi hano iwacu Kinshasa.mubahe uburyo bakore ibitwaro bya kirimbuzi muzamure ku kibuga k’indege cya Goma .izamuke waaa igere I Kigaliirekure. Abantu barapfuyeeeee. Abanyakigali….mugaruke hano.”

Yakomerejeho aririmba indirimbo bagaruka baririmba mu gihe baba bavuye gusenya Kigali agira ati” Matondo mingi kolo,matondo mingi..,

Mu mwaka ushize kandi uyu akaba yari yagaragaye mu kiganiro ku muyoboro Youtube avuga ko ikihishe inyuma y’intambara y’u Rwanda na RDC ari Perezida w’u Rwanda n’abacengezi bari muri FARDC asaba abakongomani guhaguruka bikirwanaho bakoresheje igishoboka cyose harimo n’imihoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *