Ingengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda 2023/24 yagiye hanze, menya uko amakipe azesurana ku munsi wa mbere

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryashyize hanze ingengabihe y’imikino ya Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2023-2024, izafungurwa n’umukino wa Rayon Sports na Gasogi United.

Iyi ngengabihe yasohotse kuri uyu wa mbere tariki 31 Nyakanga 2023, igaragaza ko shampiyona izatangira tariki 18 Kanama 2023, ahazakinwa uyu mukino uyifungura, naho tariki 20 Kanama 2023, hakazakinwa imikino itanu, irimo uzahuza Kiyovu Sports na Muhazi United FC.


APR FC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, ntizakina umukino ubanza yari guhuramo na Marines FC kubera ko izaba iri mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League aho izakira Gaadiidka FC yo muri Somalia tariki ya 19 Kanama.


Kiyovu Sports izahura na Muhazi United mu mukino uzabera i Nyamirambo saa Kumi n’ebyiri ku wa 20 Kanama, iminsi ibiri nyuma y’uko Gasogi United na Rayon Sports zizaba zafunguye Shampiyona ku wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2023.


Umukino wa APR FC na Rayon Sports uba witezwe cyane, uteganyijwe ku munsi wa cyenda wa Shampiyona, tariki 29 Ukwakira 2023, aho Ikipe y’Ingabo ariyo izawakira kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa Kumi n’ebyiri.
Indi mikino ikomeye iri hafi ni uwo Kiyovu Sports izakiramo AS Kigali ku munsi wa kabiri wa Shampiyona, tariki 26 Kanama 2023.


Tariki ya 25 Ugushyingo 2023, APR FC izasura Kiyovu Sports saa Kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium, ku munsi wa 12 wa Shampiyona. Ni mu gihe abakeba b’igihe kirekire aribo Rayon Sports na Kiyovu Sports bazahura ku munsi wa nyuma w’imikino ibanza, tariki 10 Ukuboza 2023, saa Kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.


Muri rusange, bigaragara ko APR FC ishobora kutazakina imikino ibiri ibanza ya shampiyona kuko izaba iri mu mikino ya CAF Champions League, ihura na Gaadiidka FC yo muri Somalia mu ijonjora rya mbere ry’iyi mikino.
Muri uyu mwaka, amakipe mashya ni Amagaju FC izajya yakirira i Huye na Etoile de l’Est izajya yakirira ku kibuga cyayo i Ngoma.


Imikino ibanza izasozwa tariki ya 10 Ukuboza, ni mu gihe ibiruhuko byashyizwemo hagati ari tariki ya 1-15 Nzeri, 18-29 Nzeri na tariki ya 13-23 Ugushyingo kubera imikino mpuzamahanga.


Uyu mwaka mushya uteye amatsiko benshi mu bakunzi ba Ruhago Nyarwanda kuko APR FC yasubiye kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 ndetse na Police FC nyuma y’imyaka icyenda.
Sibyo gusa kuko n’umubare w’abanyamahanga wongerewe ukava kuri batanu, bagirwa batandatu bashobora kujya ku rupapuro rw’umukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *