DRC yegukanye umudari wa mbere wa Zahabu mu mikino ihuje ibihugu bivuga Igifaransa

Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yegukanye umudari wa mbere wa zahabu mu mikino ihuje ibihugu bivuga Igifaransa (Francophonie).

Andy Kabeya Mukendi ukina umukino njya rugamba wo gukirana ni we wegukanye uwo mudari ku cyumweru, atsinze Umunya-Armenia Simonyan Razmik, mu cyiciro cy’abagabo b’ibiro (kg) 79.

Perezida Félix Tshisekedi yashimiye Mukendi kuri iyo ntsinzi yabereye mu kibuga cy’imbere mu nzu y’imikino (gymnase) nkuko byatangajwe n’ibiro bya Perezida.



Ibiro bya Perezida byatangaje ko iyo ‘gymnase’ yari irimo abafana barenga 3000, ku kibuga kiberamo imikino itandukanye cya Tata Raphaël, mu murwa mukuru Kinshasa.

Ibitangazamakuru byo muri DR Congo byatangaje ko Mukendi yatsinze Razmik ku manota 7-0.
Uretse uwo mudari wa zahabu, DR Congo imaze kwegukana n’indi midari irimo iya ‘argent’ na ‘bronze’.




Iyi mikino, izwi nka Jeux de la Francophonie, ibaye ku nshuro yayo ya cyenda.
Yatangiye ku wa gatanu ushize ku itariki ya 28 y’uku kwezi kwa Nyakanga (7), yitezwe gusozwa ku itariki ya 6 Kanama (8) uyu mwaka.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.