Hakundukize Jean Damascene wo mu karere ka Ngororero afunzwe akekwaho kwica umugore basezeranye amuteye icyuma.
Ibi byabereye mu murenge wa Bwira, akagari ka Kabarondo ho mu mudugudu wa Kurushishi, kuri uyu wa gatandatu, tariki 29 Nyakanga 2023 mu masaha ya saa tanu z’amanywa.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko Hakundukize yari asanzwe abana na Muhayimpundu Angelique, nk’umugore n’umugabo w’isezerano, ariko akaba atamwiciye mu mudugudu basanzwe batuyemo.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yahamije aya makuru.
Ati “Umugore yari yarahukanye yaragiye iwabo, umugabo ari naho yamusanze amutera icyuma arapfa.”
Akomeza avuga ko amakuru bayamenye bari mu muganda rusange, ndetse ko uyu mugabo nyuma yo gukora ubu bwicanyi yahise afatwa arafungwa.
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane, avamo kuvutsa ubuzima uwo utabuhaye, no gucika ku muco wo kwihanira. Kuko iyo abaturage bafitanye ibibazo baba bagomba kugana ubuyobozi bubegereye bukabikemura.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Muhororo kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyingurwa.
Hakundukize nyuma yo gufatwa kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gatumba.
