Umugabo w’imyaka 39 yafatiwe mu Karere ka Rubavu, ari gushakira umukiliya moteri y’imodoka akekwaho kwibira i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, aho yakoresheje amayeri yo kubanza gucurisha imfunguzo zayo kugira ngo ayibe.
Ni imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yari yibiwe ahazwi nko ku Mashyirahamawe muri Nyabugogo, aho nyirayo yari yasize ayiparitse
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko uwibye iyi modoka asanzwe ari umukanishi mu igaraje nyirayo yajyaga ajya kuyikoreshamo.
Ati “Byaje kumenyekana ko mu gukora iyo modoka mu kwezi kwa Gicurasi, yayikuyemo urufunguzo rwayo (Kontaki) ajya gucurishamo urundi ararusigarana.”
Nyiri iyi modoka, hari hashize amezi abiri avuye gukoresha iyi modoka kuri uwo mukanishi ukekwaho kuyiba, kugeza tariki 17 Nyakanga ubwo yayiburaga.
CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi ikimara kwakira amakuru ko iyi modoka yabuze, yahise itangira ibikorwa byo kuyishakisha.
Ati “Ucyekwa aza gufatirwa mu Karere ka Rubavu, arimo gushakira moteri yayo umukiriya, ibindi byuma yayikuyemo bifatirwa aho atuye mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge naho imodoka yo iboneka mu murenge wa Kacyiru aho yari yayisize hafi y’umuhanda.”
Uyu mugabo avuga ko ubwo yibaga iyi modoka, yabanje gutega moto ikurikira nyirayo, kugira ngo abone aho aparika, ari na bwo yahise ayatsa akoresheje kontaki yacurishije agahita ayijyana Kacyiru, akuramo moteri n’ibindi byuma.
Nyiri iyi modoka yari yibwe, nyuma yo kuyisubizwa, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yayimushakiye kandi bigakorwa mu gihe gito.
Ukekwaho kwiba iyi modoka we yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza.