Uruganda rw’Inyange rutunganya amata n’ibiyakomokaho rurizeza abanyarwanda ko ku bufatanye na Tetra Pak ltd bagamije kumenyekanisha akamaro ko kunywa amata atunganijwe hifashishije ikoranabuhanga rya Ultra Heat Treated (Ubushyuhe bukabije).
Nubwo rimenyerewe cyane mu gutunganya umusaruro w’amata, iryo koranabuhanga rinifashishwa mu gukora umutobe w’imbuto, amata ya soya, za Yahurute, Imivinyo (wine), gutunganya ubuki mu nganda ndetse no gukora amasupu atandukanye abikwa mu mikebe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2023, ni bwo Ikigo Mpuzamahanga gikora ibijyanye no gupfunyika no gutunganya ibiribwa Tetra Pak Ltd n’Uruganda Inyange Industries, byatangaje ko iryo koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu gutunganya no guharanira ubuziranenge bw’amata atunganyirizwa mu nganda.
Byatangajwe mu gihe hatangizwaga n’ubukangurambaga ku kuboneza imirire no kugaragaza akamaro ko kunywa amata atunganyijwe muri ubwo buryo bwa UHT, bugamije no kwigisha abaguzi akamaro ko kunywa atunganyijwe muri ubwo buryo.
Ayo mata iyo amaze gucanirwa kuri rwa rugero rwo hejuru ya 140%, ahita ahozwa maze agapfunyikwa mu buryo bwizewe hatabanje kongerwamo ibindi binyabutabire biyarinda kwangirika. Mu gihe ayo mata apfunduwe ashobora kumara iminsi itatu akiri mazima mu gihe yashyizwe mu byuma biyakonjesha.
Jonathan Kinisu, Umuyobozi Mukuru wa Tetra Pak, yagaragaje ko ikigo Tetra Pak gifite ubushake bwo gutanga umusanzu mu gutuma ibiryo biboneka hose, kandi bifite ubuziranenge.
Kinisu avuga ko gutunganya amata hifashishijwe ikoranabuhanga rya UHT bifasha abayatunganya, kongera ingano. Ati: “Amata yatunganyijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rya UHT ni meza ku bana bacu kandi afite ubuziranenge”.
Uruhare rwa Tetra Pak mu gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku mata mu Rwanda ngo witezweho kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Umuyobozi w’Uruganda Inyange Industries Ltd, Biseruka James, asobanura uburyo amata ya UHT ategurwa. Ati “Ubundi amata utangira kuyategura uhereye ku mworozi, aho umworozi iyo amaze gutunganya amata ye akayazana akayageza ku ikusanyirizo (MCC), bakayapima, bakareba ko yujuje ubuziranenge”.
Iyo bamaze gupima amata bayageza ku ikusanyirizo agakonjeshwa kugeza kuri kane, bakageza ku ikusanyirizo ry’ Inyange nabo bakongera bakayakonjesha agatwarwa mu modoka ikonjesha, yamara kugera mu ruganda akongera agakonjeshwa.
Biseruka yizeza ko nk’abatunganya amata n’ibiyakomokaho, bizeza aborozi ko umukamo wabo uzakomeza kwakirwa ku buryo buhoraho bitewe n’uko amata ashobora kubikwa igihe kinini.
Ati: “Iyo turangije dupfunyika ya mata. Ikintu cya mbere twe dukora ni uko nta mwuka (Oxygène) winjira muri ya paki, ku buryo nta hantu udukoko (Microbes) twakwinjirira”.
Akomeza agira ati: “Icyiyongera kuri ibi ni uko tuzabasha kwagura amasoko mpuzamahanga kuko aya mata aza ahendutse ndetse byoroshye kuyajyana mu bihugu bitandukanye”.
Ahamya ko ibyo bituma amata amara amezi atandatu cyangwa icyenda bitewe nuko ariya mata nta hantu ahurira n’umwuka.
imibare igaragaza ko kuva muri 2005 umusaruro w’ibikomoka ku mata wikubye inshuro hafi 7 dore ko wavuye kuri litiro ibihumbi 142.511 muri 2005 ukaba warageze kuri litiro ibihumbi 999.976 muri 2022, ibi bigatuma yiharira 37% b’umusaruro wose uva mu buhinzi n’ubworozi.

