Umusore yapfuye nyuma yo kumara iminsi 3 akora imibonano mpuzabitsina

Umusore w’imyaka 39 wo muri Uganda mu Karere ka Busia yaguye mu nzu yakira abashyitsi izwi nka ‘lodge’, nyuma yo kunywa imiti yongera imbaraga mu mibonano mpuzabitsina, akamarana n’umukunzi we iminsi itatu.


Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, SCP Enanga Fred, kuri uyu wa Mbere yasohoye itangazo ahamya ko uyu musore witwa Ouma Justus “yamaze iminsi itatu ari kumwe n’umukobwa w’inshuti ye witwa Auma Carolyne w’imyaka 25, wabyutse ku wa 19 Nyakanga 2023 ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, asanga umukunzi we yapfiriye mu buriri.”


Polisi yahise ihagera, umubiri wa nyakwigendera ujyanwa mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma, ryemeje ko yari yanyoye ibinini bihndura imiterere y’umutima.


Yakomeje ati “Turasaba abagabo bakora imibonano mpuzabitsina ko imiti imwe iba itarakorewe igenzura, ku buryo ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu. Bityo, ni ngombwa kwegera muganga, mbere yo gukoresha imiti runaka yongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *