Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi bavuga ko Pariki ya Gishwati-Mukura yabahinduriye ubuzima, n’ubwo bataratera intambwe yo kuyibungabunga bayirengera abayonona.
Ibi Babigarutseho kuri uyu wa 25 Nyakanga 2023, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwabegeraga muri gahunda yo kubasobanurira ibyaha bikorerwa ibidukikije.
Aba baturage basobanuriwe ko bibujijwe kwangiza ibinyabuzima byo mu byanya bikomye, ni ukuvuga ibimera n’inyamaswa by’umwihariko ibiherereye muri Pariki ya Gishwati-Mukura.
Aba baturage bavuga ko n’ubwo iyi Pariki yabahinduriye ubuzima, hakiri bagenzi babo barangwa n’ibikorwa byo kuyonona.
Harabandi Faustin n’umuturage wo mu kagari ka Terimbere, mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati “Pariki yaduteje imbere ariko hari Abaturage bajya guca inkoni, kuragira no kwahira muri Pariki ya Gishwati mukura dusanga bibangamiye ishyamba, kandi twishimiye ko twahawe impanuro zo kurengera ishyamba rya Gishwati Mukura.”
Akomeza avuga ko Iyo abazungu basuye ishyamba basiga Amadevise, n’Igihugu kikazana imishinga natwe tukaboneraho ibyo imirimo iduteza imbere.
Dufitumukiza Theobard wo mu kagari ka Kivugiza avuga ko aho abaturage bari batuye mu ishyamba baryimuwemo, ibikorwa byo kurihungabanya byagabanyutse.
Ati “Abaturage bari batuye mu ishyamba bakoraga ibikorwa bibangamiye ishyamba ariko ubh baryimuwemo, gusa bakwiriye gukomeza kubungabunga ishyamba.”
Akomeza avuga ko abaturage baturiye ishyamba bakwiriye kwegerezwa ibikorwa byatuma batajya kwangiriza Pariki ngo barashakamo ibibatunga.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro w’agateganyo, Mulindwa Prosper aguga ko Abaturage bakwiriye kubungabunga Pariki kuko nabo inyungu zayo zibagarukira, kuko muri aka karere kuva 2019 hamaze gukorwa imishinga ya Miliyoni zirenga 520 Frw yagiye mu baturage.
Ati “Kuva mu mwaka wa 2019 amafaranga 10% (Revenue sharing) akomoka kuri Pariki amafaranga Miliyoni zirenga 520 frw, yagiye akoreshwa mu mishinga igitiye abaturage akamaro nko kubegereza amazi no kubakira abatishoboye, ibi Umuturage abishingiyeho agomba kubungabunga Pariki akabasha kwiyubakira Igihugu.”
Akomeza avuga ko aya mashyamba abitse urusobe rw’ibinyabuzima, gutanga umwuka mwiza duhumeka, akabasha gutanga imvura kandi abaturage bakwiriye kumva ko inyungu zivamo zigera ku gihugu cyose.
Akomeza avuga ko bazakomeza guhangana n’abaturage bajya muri Pariki guhiga ibyamaswa zirimo, gutema ibiti, kwaguriramo inzuri ndetse n’ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bukorerwa muri aya mashyamba bazakomeza guhangana nabyo.
Mu 2016 ni bwo ishyamba rya Gishwati-Mukura, ryemejwe nka Pariki y’Igihugu ya kane. Iyi pariki itanga umusanzu mu kwinjiza amadovize binyuze mu bukerarugendo n’izindi nyungu zituruka ku bidukikije.
Iyo pariki ikora ku turere tubiri Rutsiro na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, aho Ifite ubuso bungana hegitari ibihumbi 3,558.



