Harakekwa uko amashusho y’urukozasoni y’uwahoze ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi yageze hanze

Uwahoze ari umujyanama wa Perezida Felix Tshisekedi Fortunat Biselele yarekuwe by’agateganyo nyuma y’amezi asaga atandatu afunzwe ashinjwa kugambanira igihugu asanganirwa n’amashusho ye y’urukozasoni.


Biselele wafunguwe by’agateganyo mu mpera z’icyumweru gishize, yakiriwe n’amashusho y’urukozasoni amugaragaza asambana n’abagore batandukanye, bikekwa ko yashyizwe hanze n’abakora mu rwego rw’ipererereza bayakuye muri telefone ye bari barafatiriye.


Uruhande rwa Leta ntiruragira icyo ruvuga ku kujya hanze kw’amashusho y’ubusambanyi ya Biselele, icyakora hari imwe mu miryango yatangiye gusaba ko hakorwa iperereza mu bashinzwe iperereza, kugira ngo hamenyekane uwashyize ayo mashusho hanze.


Ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko bishobora kuba byarakozwe ngo bahindanye isura ye, ku buryo adashobora guhirahira yongera gutekereza politiki.


Biselele wahoze ari inkoramutima ya Tshisekedi, yafunzwe muri Mutarama uyu mwaka nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Alain Foka, akagaragaza ko ari we wagize uruhare mu guhuza Tshisekedi n’u Rwanda akijya ku butegetsi, ngo rumufashe mu nzira y’iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *