Rubavu: Barifuza iguriro ry’ibihangano by’ubugeni bwabo nk’akarere k’igicumbi cy’ubukerarugendo

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ry’ubugeni rya Nyundo barasaba ko muri aka karere hashyirwaho iguriro ry’ibihangani by’ubugeni bwabo, nk’akarere gasanzwe ari igicumbi cy’ubukarugendo.

Ibi babigarutseho ubwo hamurikwaga ku mugaragaro ikirango cyatsinze cya Rubavu nziza, cyamamaza ubukerarugendo bwo muri aka karere bushingiye ku misozi isobetse amateka atandukanye, inkombe z’ikiyaga cya Kivu n’ibigikorerwamo muri rusange n’umurenge wa Nyamyumba uganjemo ama Hoteli.

N’umuhango wabaye kuri uyu wa gatanu, tariki 21 Nyakanga 2023 mu karere ka Rubavu, maze igihangano cya Shema Yassin wiga mu ishuri ry’ubugeni rya Nyundo kigaragazwa nkicyahize ibindi.

Shema Yassin mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje nk’abanyabugeni bagifite imbogamizi z’aho bagurishiriza ibihangano byabo muri aka karere, bavuga ko baramutse babonye iguriro ry’ibihangano byabo byabafasha kwitezaimbere.

Ati “Mu ruganda rw’ubugeni bishobotse twabona ahantu hanini, hisanzuye twajya tugurishiriza ibihangano byacu, ku buryo byazamura ubugeni bw’u Rwanda mu mahanga, kuko abantu bajya bava gusura ikiyaga bagatemberera muri iyo nzu berekwa ibihangano byacu.”

Igihangano Rubavu Nziza nagikoze ngendeye ku biranga ubukerarugendo, birimo izuba rirenga, ubwato bukoreshwa mu kuroba isambaza mu kiyaga cya Kivu, ndetse  n’igice cy’umucanga bijyana na Rubavu nziza.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias avuga ko ubwiza nyaburanga akarere ka Rubavu gafite butaba ahandi aribwo bwatumye bashyiraho ikirango cyihariye ku iterambere ry’ubukerarugendo.

Ati “Akarere ka Rubavu gafite ubwiza ibikorwa nyaburanga byinshi kisangije, turifuza kubisigasira duteza imbere ubukerarugendo ari nayo mpamvu twashyize hanze ikirango cya Rubavu Nziza dushishikariza buri umwe gusura aka karere.”

Akomeza avuga ko aka karere gafite ahantu nyaburanga henshi hagasuwe ngo hatange umusaruro binyuze mu ishoramari rishingiye ku bukerarugendo.

Uyu muyobozi yashimiye abanyeshuri bahanze ikirango cya Rubavu Nziza bakiri abanyeshuri, avuga ko ibikubiyemo bigaragaza isura nziza y’akarere.

Visi Perezida w’inama njyanama, Mbarushimana Sefu yatangaje ko iki kibazo cyo kubona aho ibihangano by’ubugeni byajya bicururizwa bazakiganiraho kikabonerwa umuti urambye vuba aha.

Rubavu Nziza, Ikirango cy’ubukerarugendo bw’akarere ka Rubavu cyahanzwe n’Umunyeshuri wiga mu ishuri ry’ubugeni rya Nyundo
Shema Yassin (hagati) Umunyeshuri ku ishuri ry’ubugeni rya Nyundo yashyikirije abahagarariye Akarere ka Rubavu igihangano yahanze kikanahiga ibindi kigaragaza Ubukerarugendo bwo mu karere ka Rubavu
Yassin yageneye Akarere impano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *