Musanze : Visi Meya ushinzwe ubukungu yeguye nyuma yo kwitabira ibirori byo kwimika umutware w’Abakono

Nyuma y’iminsi mike umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe yitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’Abakono yeguye ku mirimo ye.


Rucyahana yatangaje ko kwegura ku mirimo ye ari umutimanama we wabimutegetse, kubera amakosa aherutse gukora yo kwitabira igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono.


Yagize ati “Umutimanama wanjye wantegetse kwegura kubera amakosa nakoze yo kwitabira ibirori nka biriya, simbanze gushishoza ngo ndebe ingaruka byatera muri sosiyete y’u Rwanda, mpitamo kwegura abandi bayobozi nabo bafite uko babitekereje, ariko jyewe neguye ndumva ntakomeza kuyobora kubera ariya makosa nakoze”.


Rucyahana avuga ko kwitabira iyimikwa ry’umutware w’Abakono kandi ari umuyobozi, byamuteye kumva atasubira mu baturage kugira icyo ababwira, kuko atatanze urugero rwiza rw’umuyobozi wari ubahagarariye, nyuma yo kwitabira igikorwa cyarebaga abantu bamwe.


Ati “Ndumva atari umwanya mwiza wo kuba nakomeza kuyobora, ahubwo ndumva ari umwanya mwiza wo kuba najya ku ruhande hakagira abandi bajya muri izo nshingano kugeza igihe Abanyarwanda n’ubuyobozi bazumva ko nakongera kugira umusanzu ntanga mu kubaka u Rwanda, bakampa izindi nshingano”.


Rucyahana avuga ko yitabiriye ibyo birori nk’umutumirwa, kuko yari yatumiwe n’umwe mu banyamuryango b’Abakono.
Yongeraho ko azakomeza imirimo yakoraga yo kwikorera, mbere y’uko aza mu buyobozi.


Rucyahana yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kubakira ku Bunyarwanda bakirinda ikintu cyose cyabacamo ibice, bakirinda amacakubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *