Rubavu: Abaturage biyujurije Ibiro by’umurenge byatwaye arenga Miliyoni 300 Frw

Uruhare rw’abatuye akarere ka Rubavu mu iterambere ryako rwatumye Umurenge wa Nyakiliba wari umaze igihe utagira aho ukorera, kuri ubu uri gukorera mu igorofa ryatwaye akayabo ka Miliyoni zirenga 300 Frw.

Serivisi z’Umurenge wa Nyakiliba zari zimaze igihe abaturage bazinubira, kuko zatangirwaga mu biro by’akagari aho abaturage bavugaga ko hafunganye.

Amafaranga yubatse ibi biro by’umurenge yose muri rusange yakomotse ku ruhare rw’abaturage b’umurenge wa Nyakiliba, babashije kwigurira ikibanza n’akarere gakoresheje amafaranga kinjije aturuka mu bagatuye (Own Revenue) karubakisha.

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2023 ubwo uyu murenge abaturage bawutahaga ku mugaragaro, batangaje ko ibikorwa bijyanye n’igihe nk’ibi babikesha Imiyoborere myiza ya Paul Kagamee.

Perezida w’inama njyanama y’uyu murenge, Majyambere Mwiseneza Marc yashimye uruhare rw’abaturage batuye uyu murenge, kubwo kwifuza ibiro bisa neza kandi bakabigeraho.

<

Ati “Abaturage bashimiye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu budahwema kubereka ko bubashyigikiye mu bikorwa by’iterambere.” 

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yashimye uruhare rw’abatuye aka karere, kugira ngo uyu murenge wuzure.

Ati “Ibiro by’umurenge wa Nyakiliba bijyanye n’igihe ni kimwe mu bikorwa byakozwe muri uyu mwaka w’imihigo twishimira, n’intego duhorana ko abaturage bagomba kubona serivisi nziza, ahantu heza hujuje ibisabwa byose kandi habahesha icyubahiro.”

Akomeza avuga ko iyo bitaba uruhare rw’abatuye aka karere ibi biro by’umurenge wa Nyakiliba bitari kuzura.

Ibiro by’umurenge wa Nyakiliba byuzuye mu mwaka w’imihigo 2022-2023, bitwaye akayabo ka Miliyoni 303,007,748 Frw yose yakomotse ku ruhare rw’abatuye Rubavu.

Ibiro bishya by’umurenge wa Nyakiliba

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.