Muri Uganda haravugwa inkuru y’umugabo ukomoka muri Israel witwa Raed Wated wishe umugore we w’Umugandekazi nyuma yo gufatisha ibizamini bigaragaza isano muzi, DNA, agasanga umwana w’amezi atandatu bafitanye atari uwe.
Uyu mugabo utuye mu Karere ka Mpigi yafashe icyemezo cyo kujya gupimisha umwana nyuma y’uko byari bimaze iminsi bivugwa ko umwana yabyaranye na Monica Nabukenya w’imyaka 25 ari uw’undi mugabo.
Polisi yo mu gace ka Kayabwe yatangaje ko uyu mugabo amaze kubona ibisubizo bya DNA bihamya ko umwana atari uwe, yageze mu rugo akagirana amakimbirane n’umugore we birangira amwishe, umurambo awujugunya mu cyobo kijyamo imyanda y’amazi.
Daily Monitor yanditse ko Raed yabanje gutanga ikirego kivuga ko umugore we yaburiwe irengero kuwa 16 Kamena 2023, ariko ubwo Polisi yari mu iperereza, bamusabye kubajyana iwe bakirwa n’impumuro mbi y’umubiri uri gushanguka, bawusanga mu cyobo cy’amazi, ndetse umugabo ahita yemera ko ari we wamwiyiciye.