Na Byukusenge Annonciata
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Minisitiri w’Uburinganire Iterambere ry’umuryango Prof. Bayisenge Jeannette yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’umugore (Women Deliver Conference) irimo kubera mu Rwanda, kuva taliki ya 16-20 Nyakanga 2023.
Yabigarutseho kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Nyakanga 2023, ari kumwe n’umuyobozi wa UN Women Madame Sima Bahous ubwo yasuraga ikigo gishinzwe kwita, kuvura, kumva no gukurikiranira hafi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Isange One Stop Center) giherereye mu murenge wa Kacyiru, akarere ka Gasabo.
Minisitiri bayisenge yagize ati: “Ntabwo umuryango watera imbere tutarwanyije ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ryangiza uwarikorewe, rihombya igihugu kubera ko uwahohotewe ahabwa ubufasha ku buntu ariko leta ikishyura ikiguzi cyose cy’ibyamutanzweho, rikanadindiza iterambere ry’uwahohotewe.”
Yakomeje avuga ko uwagaragaye ko yahohoteye Mugenzi we akurikiranwa n’amategeko agahanwa ndetse abantu basigaye bitabira serivisi za Isange kubera ko zabegerejwe hirya no hino mu turere batuyemo.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha (RIB) Madam Kalihangabo Isabelle, avuga ko nk’uko gukurikirana no kugenza ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abahohotewe barakurikiranwa kandi bagafashwa kugirango babone ubutabera.
Ati: “Kuva umuntu agitanga ikirego dutangira kumufasha harimo gifata ibimenyetso ku wahohotewe, kumuha ubufasha mu buvuzi, ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe kuko abesnhi dusanga baba bagize ihungabana.”
Akomeza avuga ko abanyarwanda bamaze gusobanukirwa akamaro ka Isange kuko n’ibirego byariyongereye kuburyo mu mwaka Isange isigaye yakira ibirego bisaga ibihumbi 10.000.
Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ni ugukoresha undi muntu imibonano mpuzabitsina nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba cyangwa uburiganya.
Umuntu wese ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7). Iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w’umurwayi, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi 6
(7) kugeza ku myaka icumi(10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi Magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).
Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe uburwayi budakira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugezaku myaka cumi n’itanu (15). Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.