Imbamutima za Maguru warasiwe inka na FDLR, izo yashumbushijwe zabaye ubushyo

Twagirayezu Jean de Dieu uzwi ku kabyiniriro ka (Maguru) avuga ko yongeye kumwenyura nyuma y’uko abarwanyi ba FDLR binjiye mu Rwanda bakamurasira inka 5, Leta y’u Rwanda ikamushumbusha izindi none amaze kugira inka 13.

Twagirayezu n’umuturage wo mu karere ka Rubavu, umurenge wa Bugeshi, akagari ka Nsherima ho mu mudugudu wa Bweza.

Mu kiganiro na Rwandanews24 yadutangarije ko ijoro rya tariki 27 Kanama 2021 atazaryibagirwa, ubwo inka ze zaraswaga n’abarwanyi ba FDLR.

Ati “Hari mu masaha ya saa yine z’ijoro, umwanzi araza aturutse mu kirunga cya Nyiragongo arasa inka zanjye 5 zari ziziritse mu kagari ka Hehu, umudugudu wa Bereshi, ijoro ntazibagirwa.”

 Maguru akomeza avuga ko nyuma y’uko inka ze zirashwe, Inzego z’ibanze n’izishinzwe Umutekano zatabaye zigasubizayo igitero cya FDLR yari yagabye ku butaka bw’u Rwanda nta muturage gikomerekeje.

<

Ntibyatinze uyu muturage yaje gushumbushwa inka 5 zingana nizo yari asanzwe atunze, zifite umwihariko wo kuba yarahawe izihafite amezi, zikororoka zikaba zimaze kuba 13, yahawe kuzo Umukuru w’Igihugu yoroje ikigo cy’igororamuco cya Iwawa, kuri ubu uyu muturage n’umwe mu bavuga imyato Imiyoborere myiza.

Maguru ni umwe mu baturage bahamya ko umutekano wa Rubavu urinzwe, kuko umwanzi kuva yasubizwa inyuma atarongera gupima ahira hira ku butaka bw’u Rwanda.

Ashingira ku kuba abaturage bo muri uyu murenge barafashe umwanzuro wo kwirindira umutekano, kuva ku muturage wo hasi kugera ku rwego rw’umurenge ndetse agahamya ko imiyoborere myiza ya Paul Kagame irimo gutuma bakusanya amafaranga yo kwigurira imodoka y’umurenge, yo kubafasha mu gucunga umutekano.

Iyo uganiriye na maguru ubona ko akamwenyu kongeye kugaruka mu maso he, bitandukanye n’umunsi inka ze ziraswa akubwira ko umutekano ariwo shingiro rya mbere ry’umuturage.

Maguru mu gutanga umusanzu we nawe amaze koroza kuri izi nka, abaturage batatu batishoboye ngo bivane mu bukene.

Imwe mu nka za Twagirayezu Jean de Dieu ubwo yari yaraye irashwe n’abarwanyi ba FDLR
Twagirayezu Jean de Dieu warasiwe inka na FDLR kuri ubu akanyamuneza ni kose, nyuma y’uko izo yashumbushijwe zimaze kuba ubushyo (Photo: Koffito)

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.