Mu bana 14 bo mu karere ka Muhanga, mu Murenge wa Mushishiro baguye muri Nyabarongo, harokowemo batatu abandi 11 baburirwa irengero.
Hamenyekanye amakuru avugako aba bana baguye muri Nyabarongo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023, ubwo bari bari kwikorera amategura bayavana mu mudugudu wa Cyarubambire, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro bayambutsa hakurya y’umugezi.
Umwe mu baturage yavuze ko aba bana bari bari kwambutswa n’umuntu ujya kuba mukuru, bakoresheje ubwato bw’igiti, gusa ngo we yarokotse, ariko kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru bari bataramenya irengero ry’abo bana bandi 11.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Gilbert Mugabo yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakuru y’aba bana barohamye muri Nyabarongo bayamenye ndetse ngo ubuyobozi buri kubikurikirana.
Yagize ati “Natwe twabyumvise ariko umuyobozi w’akarere yagiye kureba, ubu ni ho ari; nta makuru arenze ayo yari yamenyekana.”
Uyu muyobozi yavuze ko inzego z’umutekano ziri gukurikirana iki kibazo.