Umunyamakuru Ngoboka Soleil Sylvain wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye kandi bikomeye hano mu Rwanda, afungiwe mu kigo gitwarwamo inzererezi cya Karongi giherereye mu murenge wa Gashari (Tongati Transit Center), nyuma y’uko nta kwezi gushize akemanze imyigire y’abayoboye akarere ka Karongi, ibikomeje guteza urujijo rw’ukuntu umunyamakuru ajyanwa mu nzererezi.
Umunyamakuru Ngoboka yafashwe mu ijoro ryo kuwa gatanu w’icyumweru dusoje, tariki 14 Nyakanga 2023, ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubengera atamazeho kabiri, ahita ajyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Tongati.
Ngoboka ku itariki ya 09 Nyakanga 2023 yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru w’umuyoboro wa Youtube (KOFFITO TV), anenga imyigire y’abayobozi b’akarere ka Karongi ko bakoze amakosa atagakozwe n’abantu bafite (Impamyabumenyi z’ikirenga) yo kwirukana abakozi binyuranyije n’amategeko, bakaba baburana n’akarere bakagatsinda.
Ibyo yagaragazaga ko aba bayobozi bakabiryojwe, Miliyoni aba bakozi bari kwishyuza akarere bakazazitanga zivuye mu mifuka yabo.
Ngoboka mu gihe amaze mu itangazamakuru, n’umwe mu banyamakuru b’abahanga kandi bibanda ku nkuru zivugira abaturage, ibyo bigatuma abayobozi batamureba neza.
Ari naho bamwe bashingira bavuga ko uku kunenga imiyoborere y’akarere ka Karongi, byaba biri mu byatumye uyu munyamakuru afungirwa mu kigo gisanzwe kijyanwamo inzererezi ngo zigororwe.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine yahamirije Rwandanews24 ko uyu munyamakuru afungiwe mu kigo cy’inzererezi.
Ati “Yego ari muri Transit Center. Yafashwe muri operation yakozwe.”
Mukase utabasha gutangaza ibyo uyu munyamakuru w’umwuga yaba akurikiranyweho, avuga ko ibyo akurikiranweho bacyibikurikirana.
Hari amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko ubwo Polisi n’inzego z’ibanze bari mu bugenzuzi bwo gufata inzererezi, basanze uyu munyamakuru mu kabari akabasobanurira ko ari umunyamakuru bakigira nk’aho batamuzi, bakamurwara muri izo nzererezi kuko ikarita y’akazi yari yayisize aho asanzwe acumbitse.
Ngoboka yabaye Umunyamakuru mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Umuseke ari nawo yamazeho imyaka myinshi, Radio&TV1 atatinzeho, Expressnews ndetse yanakoreye ibitangazamukuru bitandukanye byasohokaga ku mpapuro.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko hari gutegurwa gahunda yo kuvugurura imikorere n’imiterere y’Ibigo Bigororerwamo abantu by’Igihe gito [Transit Centers].
Transit Centers n’ibigo bijyanwamo abantu bafite imyitwarire ibangamiye rubanda irimo uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge, uburaya, ubuzererezi, gusabiriza, ubucuruzi bwo mu muhanda butemewe n’indi myitwarire ibangamiye abaturage. Gusa ni kenshi hagiye humvikana amakuru y’abajyanwamo batujuje ibi byose, ari mu buryo bwa munyumvishirize.
Ujyanywe muri icyo kigo ashobora kumara iminsi ishobora kuba irindwi cyangwa ikagera kuri 30, kugira ngo abanze aganirizwe, harebwe impamvu yatumye agira iyo myitwarire nyuma arekurwe cyangwa ajyanwe mu Kigo Ngororamuco.
Minisitiri Musabyimana kuwa tariki 16 Werurwe 2023, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, ko abenshi mu bajyanwa muri ibi bigo ari ababa babuze andi mahitamo.
Kimwe mu biganiro Ngoboka yavuzemo imiyoborere idahwitse y’abayoboye Karongi:
