Nyuma y’igihe kitari gito benshi bibaza niba uyu munsi uzagera birangiyeTariki 27 Ukuboza 2023 ariwo munsi inshuti n’abavandimwe ba The Ben na Pamella bazabatahira ubukwe kuri Convetion Center.
Iyi tariki itangajwe nyuma y’igihe AbanyaRwanda muri Rusange, imyidagaduro nyarwanda ndetse n’abakunzi b’umuziki nyaRwanda, bategerezanyije amatsiko ibi birori.
Ni ubukwe biteganyijwe ko buzaranga ndetse bunapfundikire umwaka wa 2023 bitewe n’uburyo butegerejwe.
Amakuru dukesha inyarwanda ni uko ubu bukwe buzitabirwa n’abahanzi bakomeye muri Afurika, ndetse n’ibikomerezwa mu Isi yose.
Iyi tariki ndetse n’aho ubukwe buzabera, bigiye hanze mu gihe The Ben amaze iminsi mu Rwanda aho yaje mu biruhuko no kurangiza imwe mu myiteguro y’ubukwe.
The Ben na Meddy bari mu bahanzi bazamuye ibendera ry’u Rwanda i Bwotamasimbi ndetse n’imyitwarire yabo ibera abandi urugero mu kwerekana neza isura y’umuhanzi.
Tariki 18 Ukwakira 2022, ni bwo The Ben yateye intambwe idasubira inyuma yambika impeta umukunzi we nyuma y’imyaka ibiri yari ishize bavugwa mu rukundo.
Ni mu birori byabereye mu birwa bya Maldives aho bari bamaze iminsi mu biruhuko.
Pamella ni we mukobwa rukumbi uzwi wakundanye na The Ben mu buryo buzwi, kuva uyu musore yakwinjira mu muziki mu mwaka wa 2008.
Tariki 28 Ugushyingo 2020, The Ben yashyize amashusho y’amasegonda abiri kuri konti ye ya Instagram amugaragaza ahobeye Pamella ariko amuturutse inyuma, mbese yamwiyegamije mu gituza asa n’ushaka kumusoma mu mutwe.
Aya mashusho yafatiwe muri Tanzania aho The Ben yari ari kumwe na Pamella. Bigaragara ko aya mashusho yafashwe na Pamella ndetse humvikanamo indirimbo y’umuhanzi byakugora guhita umenya.
Hari amakuru yavugaga ko The Ben yakunze bya nyabyo Pamella, ndetse ko inshuti ze za hafi zizi neza ko umubano wabo wagiye kure.